Zambia: Abana batatu bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu bitaba Imana

MALAWI KIDS

Abana batatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu nkongi y’umuriro yafashe inzu yubakishijwe ibyatsi bari baryamyemo, mu Mudugudu wa Nalubwe, mu gace ka Chipepo, mu Karere ka Kapiri Mposhi, muri Zambia.

Aba bana ni Jonathan Lyampali w’imyaka 11, Francina Lyampali w’imyaka icyenda na Roydah Lyampali w’imyaka itandatu. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu nimugoroba, ubwo muri Zambia hizihizwaga umunsi w’ubwigenge, hagati ya saa mbili na saa tatu z’ijoro.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara yo hagati, Lemekani Chirwa, yemeje iby’aya makuba mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Kalemba. Yavuze ko Polisi yamenyeshejwe ibyabaye binyuze kuri Shadreck Kalusa w’imyaka 53, watanze amakuru mu izina rya nyina w’aba bana, Eunice Shensempe.

Nyina yari yagiye ku isoko

Amakuru y’ibanze yatangajwe na Polisi agaragaza ko nyina w’aba bana yari yabasize baryamye mu nzu ahagana saa mbili z’ijoro, akerekeza ku isoko rya Kapandwe.

Uyu mubyeyi yabwiye Polisi ko yari yasize afunze urugi rw’inzu, ariko atarufungishije urufunguzo. Yongeyeho ko nta muriro wari ucanye mu nzu igihe yayivagamo.

Igihe yari ku isoko, yahamagariwe na nyina, Roydah Musema, amubwira ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro kandi ko abana bose uko ari batatu bapfuye.

Amakuru yakusanyijwe ahabereye ibyago avuga ko nyirakuru w’aba bana yumvise batabaza, agerageza kujya kubarokora. Icyakora, yasanze urugi rw’inzu ruziritsemo insinga, bituma ananirwa kurufungura ngo agere ku bana.

Icyateye inkongi ntikiramenyekana

Kugeza ubu, icyateye umuriro wafashe iyi nzu ntikiramenyekana. Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uko ibyabaye byagenze.

Imirambo y’aba bana yavanywe ahabereye inkongi ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Kabwe, aho yari itegereje gukorerwa isuzuma rigamije kumenya neza icyateye urupfu rwabo.

Lemekani Chirwa yavuze ko abapolisi bageze ahabereye ibyago, basuzuma aho inkongi yabereye kandi basanga imirambo y’abana batatu aho inzu yari yafashwe n’umuriro. Ibyabaye byari byamenyeshejwe Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Prospect.

Ababyeyi bari bamaze ukwezi batandukanye

Iyi nkuru ibabaje ibaye nyuma y’ukwezi kumwe ababyeyi b’aba bana batandukanye, muri Nzeri 2026.

Eunice Shensempe na Jonathan Lyampali bashakanye mu mwaka wa 2016, babyarana abana bane. Nyuma yo gutandukana, Shensempe yavuye mu rugo rwabo rwari mu Mudugudu wa Nchepeshi, yimukira ku babyeyi be mu Mudugudu wa Nalubwe, ajyana abana batatu.

Umwana wabo w’imfura we yagumanye na se.

Iperereza rya Polisi rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi yahitanye aba bana batatu bari mu nzu imwe.