Gicumbi: Abaturage basabwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa
Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026, mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Giti, Akarere ka Gicumbi, hatangijwe ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukangurira Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kumenya amateka y’igihugu, kuyigiraho no gukomeza kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twigire ku mateka, twigire ku bumwe bwacu.”
Muri iki gikorwa, abaturage baganirijwe ku ruhare bafite mu kubungabunga Ubumwe n’Ubudaheranwa, ndetse hanagarukwa ku rugendo u Rwanda rumaze gukora mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994.
Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kubaka igihugu nyuma ya Jenoside byasabye gushaka ibisubizo bitandukanye, birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakira abadafite amacumbi, guha ubutabera abakoze Jenoside no gushimangira imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Niyonsaba Théoneste, wari mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza uku kwezi, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko mu byakozwe harimo kuvura inkomere za Jenoside, gufasha abarokotse kubona imibereho n’amacumbi ndetse no gukomeza kubaka igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside.
Ati: “Muribyo byakozwe harimo kuvura inkomere no gushakira imibereho abarokotse Jenoside. Kubafasha kubona amacumbi. Dushima kandi intambwe ikomeza guterwa mu kubaka u Rwanda rwari rwarashenywe muri Jenoside.”
Visi Perezida wa Ibuka muri Gicumbi kandi yavuze ko u Rwanda rwashatse ibisubizo bitandukanye mu kongera kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagarutse ku kugarura mu gihugu Abanyarwanda bari barahunze, ubutabera bwatanzwe ku bakoze Jenoside ndetse n’uruhare rw’Inkiko Gacaca mu guca imanza nyinshi mu gihe gito.
Ati: “U Rwanda rwashatse ibisubizo. Abahunze bagarurwa mu rwababyaye babigisha kubana n’abandi ndetse no kwiteza imbere. Ibindi bisubizo byashatswe harimo gutanga ubutabera ku bari bakoze Jenoside hifashishijwe Inkiko Gacaca zica imanza nyinshi kandi mu gihe gito.”
Yongeyeho ko gukomeza guharanira Ubumwe ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda ari imwe mu nzira zagiye zikoreshwa mu gutera igihugu ibibazo.
Ati: “Dushyira imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda kubana neza bagaharanira Ubumwe bwabo kandi bakabukomeraho, kuko uwateguye umugambi wo gusenya u Rwanda yahereye ku bumwe bwabo.”
Nubwo yagaragaje intambwe imaze guterwa, yavuze ko hakiri imbogamizi zigomba gukomeza gushakirwa ibisubizo, cyane cyane izijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa mu buryo butandukanye.
Yavuze ko bamwe mu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bari imbere mu gihugu no hanze yacyo, bakabikora mu buryo bwihishe, harimo no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ati: “Hari byinshi byagezweho mu buryo bugaragara ariko haracyari imbogamizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge zikwiye gushakirwa umuti kugira ngo ibyo twiyemeje bibashe kugerwaho.”
Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye ari uko hari n’urubyiruko ruvuka nyuma ya Jenoside rushobora kugerwaho n’ubutumwa bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside rutazi neza amateka y’igihugu.
Ati: “Igikomeye ni uko ari urubyiruko rukiri ruto rutanabonye uko Jenoside yakozwe.”
Mayor Nzabonimpa yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abaturage bitabiriye iki gikorwa, anashimangira ko kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bisaba uruhare rwa buri wese.
Yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’abagize uruhare mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ndagirango ntangire nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuba dufite u Rwanda dufite ubu. Kandi dufite n’amahitamo meza, ngirango twayagarutseho, amahitamo ashingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.”
Mayor Nzabonimpa kandi yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu, by’umwihariko urubyiruko rwagiye rutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye by’igihugu.
Mu butumwa bwe, yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko kuyikumira bidakwiye gufatwa nk’inshingano y’inzego runaka gusa.
Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu rubyiruko, nta handi ituruka ni mu biganiro biva mu miryango, bigatuma urubyiruko rugendera ku mateka rumva muvuga. Ntabwo ari ku mbuga nkoranyambaga gusa bituruka. Abaturage mufite uruhare mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo dukomeze kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Ibi byatumye ubuyobozi busaba imiryango kugira uruhare mu biganiro biganisha ku kumenya amateka y’igihugu no kurera urubyiruko rufite indangagaciro zo kubana neza n’abandi.
Abacitse ku icumu bashimiwe uruhare mu kubaka Ubumwe
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yashimiye kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye gutanga imbabazi no kugira uruhare mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko uruhare rwabo mu nzira y’ubutabera n’ubwiyunge rwagize akamaro mu kugabanya imanza zari zikiri mu karere.
Nk’uko yabivuze, mu Karere ka Gicumbi kuri ubu hasigaye urubanza rumwe rujyanye n’ibyaha bya Jenoside.
Mayor Nzabonimpa kandi yasabye abafite amakuru ku hantu hashobora kuba harashyizwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gutanga ayo makuru kugira ngo imibiri ibashe kuboneka ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagaragaje ko kumenya ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ari ingenzi mu gukomeza kubaha ababuze ubuzima no gufasha imiryango yabo kubona ahashyirwa ibisigazwa by’ababo.
Inka zirenga ibihumbi 33 zatanzwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene
Mu bikorwa by’Ubudaheranwa bikomeje gukorerwa mu Karere ka Gicumbi, hanagarutswe ku bufasha bwahawe abaturage mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.
Mu Karere ka Gicumbi hamaze guhabwa abaturage inka zirenga ibihumbi 33, zigamije kubafasha kwivana mu bukene no kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Abaturage badafite ubushobozi bwo korora inka na bo bagiye bafashwa kubona amatungo magufi, mu gihe abandi bagiye bafashwa binyuze muri gahunda za VUP.
Ibi bikorwa biri mu ngamba zifasha abaturage kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka umuryango n’igihugu bifite imibereho myiza.
Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gukomeje kuba umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda amateka y’igihugu, kuyigiraho no gukomeza gushimangira ko Ubumwe ari imwe mu nkingi z’iterambere n’umutekano w’igihugu.
Ku rubyiruko by’umwihariko, ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwibanze ku kumenya amateka y’igihugu, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bishobora gusenya imibanire myiza, ndetse no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rurangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News
