Gakenke: Andi makuru k’Umwarimu ukurikiranyweho ubujura bw’ihene n’intama

IMG-20260716-WA0184

Umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri (Groupe Scolaire) ruherereye mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, yafashwe n’inzego z’umutekano akekwaho kugira uruhare mu bujura bw’amatungo magufi arimo ihene n’intama.

Amakuru yizewe Igicumbi News yamenye avuga ko ifatwa rye ryabaye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w’Akarambi, Akagari ka Buheta, mu Murenge wa Gakenke.

Amakuru ava mu baturage bo muri ako gace avuga ko uyu mwarimu yari amaze igihe akekwaho gukorana n’abantu bakekwaho kwiba amatungo. Bivugwa ko ayo matungo yajyanwaga iwe, aho bamwe bavuga ko yahabagirwaga mbere yo kujyanwa gucuruzwa mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Gakenke. Icyakora, ibi ni ibikiri mu rwego rw’iperereza, kandi inzego zibishinzwe ni zo zizagena ukuri kwabyo.

Hari amakuru kandi avuga ko mu rugo rw’uyu mwarimu habonetse amwe mu matungo bikekwa ko yari yibwe. Ayo matungo ngo yari afungiye mu gikoni cy’inzu atuyemo, ibintu abaturage bavuga ko bitari bisanzwe kuko amatungo asanzwe abikwa mu biraro byabugenewe.

Ifatwa rye ryabaye ku bufatanye bw’abaturage, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bakekaga ko hari ibikorwa by’ubujura bw’amatungo bikorwa muri ako gace.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru. Yagize ati: “Yego, ni byo. Turasaba abaturage kwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa by’ubujura kugira ngo bafatwe.”

Yakomeje yibutsa abaturage kwitwararika ku nyama bagura cyangwa barya, cyane cyane muri iki gihe hari indwara z’amatungo zishobora kwandura. Yagize ati: “Muri ibi bihe hari indwara z’amatungo zirimo kugaragara. Tuributsa abaturage kwirinda kurya inyama batazi inkomoko yazo kugira ngo birinde kwandura. Nanone kandi, kuzerereza cyangwa gushorera amatungo utabiherewe uburenganzira ntibyemewe. Ubonye ubikora akwiriye kugira amakenga kuko bishobora kuba bifitanye isano n’ubujura.”

Kugeza ubu, uwo mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu baba bafitanye isano n’iki cyaha.

 

Emmanuel Niyonizera Moustapha/ Igicumbi News