Zambia: Perezida Hakainde Hichilema yamaganye abangiza ibyapa biriho amafoto ye yo kwiyamamaza
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yamaganye ibikorwa byo kwangiza ibyapa n’ibindi bikoresho byo kwiyamamaza by’ishyaka rye rya UPND (United Party for National Development), nyuma y’uko hagaragaye abantu bacagaguye cyangwa bangiza amafoto ye yashyizwe ku byapa byo kumwamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Hichilema yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiriye kubaho mu gihugu kigendera kuri demokarasi, ashimangira ko gutandukana mu bitekerezo bya politiki bidakwiye kuvamo ibikorwa by’urugomo cyangwa kwangiza umutungo.
Yagize ati: “Kwangiza ibikoresho byo kwiyamamaza ntibyemewe kandi nta mwanya bifite muri demokarasi yacu. Turamagana twivuye inyuma ibikorwa nk’ibi.”
Perezida Hichilema yasabye abanyamuryango n’abashyigikiye ishyaka rya UPND kudashukwa ngo bihorere ku bakoze ibyo bikorwa, ahubwo bakomeze kurangwa n’amahoro, ikinyabupfura no kubahiriza amategeko.
Yavuze ko Zambia ikeneye gusiga inyuma politiki irangwa n’iterabwoba, urugomo no kwangiza ibikorwa by’abandi, asaba ko ihiganwa muri politiki ryubakira ku bitekerezo n’imigambi igamije guteza imbere abaturage.
Ati: “Nimusigasire ituze kandi mwubahe amategeko. Politiki y’iterabwoba, gutera ubwoba abo mudahuje ibitekerezo no kwangiza ibikorwa by’abandi, ikwiye gusigara mu mateka. Ababigizemo uruhare cyangwa ababitera inkunga nibirinde kwitwaza ko batotezwa igihe bafashwe.”
Amatora yegereje
Aya magambo ya Perezida Hichilema aje mu gihe Zambia yitegura amatora rusange ateganyijwe ku wa 13 Kanama 2026. Ni amatora ategerejwe cyane haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, kubera uruhare Zambia igira mu bukungu bw’akarere no mu isoko ry’amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu ikoranabuhanga rigezweho.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza birimbanyije hirya no hino mu gihugu, amashyaka atandukanye ari kwibanda ku bibazo bireba imibereho y’abaturage birimo ubushomeri, izamuka ry’ibiciro ku masoko, ikibazo cy’amashanyarazi ndetse n’imiterere ya serivisi z’ubuzima.
Abasesenguzi bavuga ko aya matora azagira uruhare rukomeye mu cyerekezo igihugu kizafata mu myaka iri imbere, cyane cyane ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ishoramari n’umutekano wa politiki.
Akazi n’ibiciro biri mu byugarije abaturage
Kimwe mu bibazo bikomeje kugarukwaho cyane n’abatora ni ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko. Nubwo ubuyobozi bwa Perezida Hichilema bwashyize imbere gahunda zo kuvugurura ubukungu no kugabanya imyenda igihugu gifitiye amahanga, abaturage benshi bavuga ko bagikomeje guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Abashyigikiye Perezida Hichilema bavuga ko ingamba yafashe zatangiye gutanga umusaruro kandi ko zizatuma ubukungu burushaho gukomera mu gihe kiri imbere. Gusa abatavuga rumwe na we bavuga ko abaturage benshi batarabona inyungu zifatika z’izo gahunda.
Abakandida 14 mu rugamba rwo kuyobora Zambia
Komisiyo y’amatora ya Zambia yamaze kwemeza abakandida 14 bazahatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Hakainde Hichilema, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya UPND, arimo guhatanira manda ya kabiri. Mu bahanganye na we harimo Brian Mundubile uyobora ihuriro rya Tonse Pamodzi Alliance, ririmo ishyaka ryahoze ku butegetsi Patriotic Front(PF), Fred M’membe wo mu Ishyaka rya Socialist Party ndetse na Harry Kalaba wa Citizens First.
Given Katuta ni we mugore wenyine wemerewe kwiyamamaza muri aya matora.
Amahoro nk’inshingano y’abanyapolitiki n’abaturage
Mu gihe amatora agenda yegereza, impungenge ku bikorwa by’urugomo rushingiye kuri politiki zikomeje kuvugwa n’abakurikirana ibya politiki muri Zambia. Ni yo mpamvu ubutumwa bwa Perezida Hichilema bwo kwamagana abangiza ibyapa byo kwiyamamaza no gusaba abayoboke be kutishora mu bikorwa byo kwihorera bufatwa nk’ubutumwa bugamije gukomeza umwuka w’amahoro mbere y’amatora.
Abasesenguzi bavuga ko kugira amatora atekanye kandi arangwa no kubahana hagati y’abahatana bishobora kugira uruhare mu gukomeza icyizere cy’abashoramari no kubungabunga ituze igihugu kimaze igihe cyubakiyeho.
Mu byumweru bike bisigaye mbere y’itora, amaso y’abaturage ba Zambia ndetse n’ay’amahanga azakomeza kureba uko ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda, n’uwazegukana icyizere cyo kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.
