Umuriro watse hagati ya Mutesi Jolly na Bebe Cool bapfa ubutubuzi

Screenshot_20260617-091327

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool bakomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amagambo akomeye bagiye batangariza ku rubuga X, buri ruhande ruhakana cyangwa rushimangira ibyo rwavuze.

Izi mpaka zatangiye ubwo Bebe Cool yashyiraga ubutumwa kuri X avuga ko hari umugore witwa Mutesi Jolly uba mu Bwongereza, anavuga ko yamushutse mu mwaka ushize akoresheje izina ry’u Rwanda ndetse n’iry’ikipe ya Arsenal.

Mu butumwa bwe bwa mbere yagize ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yaranshutse akoresha izina ry’u Rwanda n’irya Arsenal Football Club. Kandi ubu ari mu kindi gikorwa gikomeye. Inkuru yose iracyaza…”

Aya magambo yahise akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba koko uwo muhanzi yavugaga Mutesi Jolly uzwi mu Rwanda cyangwa niba hari undi muntu yaba yaritiranyije na we.

Mutesi Jolly yahakanye ibyo aregwa

Nyuma y’ubu butumwa, Mutesi Jolly yahise asubiza kuri X ahakana ibyo Bebe Cool yavugaga, agaragaza ko ababajwe no kuba uwo muhanzi yarahuye n’umuntu ushobora kuba yaramwiyitiriye, ariko anavuga ko bidakwiye gutunga agatoki umuntu mu ruhame hatabanje gukorwa igenzura ryimbitse.

Yagize ati: “Mbere ya byose, mbababajwe no kumva ko wahuye n’umuntu wanyiyitiriye akakuriganya. Ariko ubutaha, gerageza gukoresha ubushishozi no kubanza kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi n’abatari bake, ugomba kubikora neza kurushaho. Murakoze”.

Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’uburyo bwo kwamagana ibyo aregwa no gusaba ko habanza gushakwa ukuri mbere yo gushyira umuntu mu majwi.

Bebe Cool yongeye gusohora ibyo yita ibimenyetso

Mu gihe bamwe batekerezaga ko ikibazo cyari kirangiriye aho, Bebe Cool yongeye kugaruka kuri X ashyiraho ubutumwa bushya burimo nimero ya telefoni yo mu Bwongereza avuga ko yakoreshejwe mu biganiro yagiranaga n’uwo yitaga Mutesi Jolly.

Muri ubu butumwa, Bebe Cool yavuze ko afite amakuru menshi kurusha ayo amaze gushyira hanze, ndetse ko ibyo abivuga agamije kurengera isura y’u Rwanda n’abarushakira icyubahiro. Yagize ati: “@mutesi_jolly, iyi si nimero yawe? Ngomba kubikora ku bw’inyungu za Repubulika y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu wakoze byinshi mu kumenyekanisha igihugu cye.”

Yakomeje avuga ko afite andi makuru menshi ku byo yise ibikorwa byakozwe igihe kirekire n’itsinda ry’abantu bamwe, ndetse ko hari n’abandi bantu ngo yaba yarigeze kumenya bahuye n’ikibazo nk’icyo avuga.

Bebe Cool yavuze kandi ko hari umwe mu bantu bavuga ko bahuye n’uburiganya washoboye guhura imbonankubone n’umwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare, bikaba ari byo ngo byamufashije kwemeza uwo akeka.

Yongeyeho ko uwo muntu ngo yaba afite undi muntu muri Uganda ukoresha nimero na konti byifashishwa mu kwakira amafaranga.

Yavuze ko azashyira hanze ibiganiro bagiranye

Mu butumwa bwe bwa nyuma kugeza ubu, Bebe Cool yavuze ko abaturage bashobora gutangirira kuri nimero yashyize hanze bakagerageza kureba niba ifitanye isano na Mutesi Jolly cyangwa abo baziranye.

Yanatangaje ko kuva ku munsi ukurikiyeho azatangira gushyira hanze amafoto y’amashusho (screenshots) y’ibiganiro avuga ko bagiranye kugira ngo abantu birebere uko ikibazo giteye.

Yagize ati: “Ejo nzatangira gushyira hanze screenshots, hanyuma turebe uko iki kibazo giteye.”

Haracyari ibibazo byinshi bidafite ibisubizo

Nubwo Bebe Cool yatangiye gushyira hanze ibyo yita ibimenyetso, kugeza ubu nta rwego rwigenga cyangwa urw’ubutabera ruratangaza ko rwamaze kwemeza ukuri kw’ibivugwa n’impande zombi.

Mutesi Jolly na we ntarongera kugira icyo atangaza ku butumwa bushya bwa Bebe Cool bwari bukubiyemo nimero ya telefoni n’ibindi birego.

Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa cyane mu Rwanda, muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kubera ko kireba abantu babiri bazwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro n’itangazamakuru ry’akarere.

Kugeza ubu, Mutesi Jolly akomeje gushimangira ko atagize uruhare mu byo ashinjwa, mu gihe Bebe Cool we avuga ko afite ibimenyetso byinshi kandi ko azakomeza kubishyira hanze. Icyakora, ukuri kw’aya makuru ku mpande zombi kuracyategerejwe kwemezwa n’ibimenyetso bifatika cyangwa inzego zibifitiye ububasha.