Urubanza rwa Félicien Kabuga rwahagaritswe burundu nyuma y’urupfu rwe i La Haye
Kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Gicurasi 2026, Urugereko ruburanisha rw’Urwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwahagaritse burundu iburanisha ry’urubanza rwa Félicien Kabuga, nyuma y’uko uru rwego rwemeje ko uyu mugabo yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026, ari mu bitaro bya gereza i La Haye.
Icyemezo cyo guhagarika uru rubanza cyatangajwe ku mugaragaro mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ndetse hanasohoka inyandiko yanditse ishyira iherezo ku buryo bwemewe n’amategeko, ku rubanza rwari rumaze imyaka rwitezwemo ubutabera.
Urugereko rwafashe iki cyemezo rwari rugizwe na Perezida warwo, Umucamanza Iain Bonomy, afatanyije na Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman.
Kabuga yari akurikiranyweho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu
Félicien Kabuga yashinjwaga ibyaha bikomeye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo:
- Jenoside,
- umugambi wo gukora Jenoside,
- gushishikariza Jenoside,
- n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itoteza, kurimbura no kwica.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko Kabuga yagize uruhare mu bikorwa byari bigamije gukwirakwiza urwango n’ubwicanyi, cyane cyane binyuze mu ruhare rwe muri Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), radio yagize uruhare mu gutera inkunga imvugo z’urwango no gukangurira abaturage kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Kabuga kandi yashinjwaga gutera inkunga Interahamwe, binyuze mu gutanga ubufasha bw’amafaranga, ubwikorezi, ibikoresho n’ibindi, harimo no gukusanya amafaranga yo kugura intwaro n’amasasu.
Yatawe muri yombi nyuma y’imyaka irenga 20 yihishahisha
Kabuga yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi bwa mbere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) ku wa 26 Ugushyingo 1997.
Nyuma y’imyaka irenga 20 yihishahisha, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, afatwa hashingiwe ku cyemezo cyari cyaratanzwe na IRMCT mu 2013.
Nyuma y’ifatwa rye, Kabuga yoherejwe ku ishami rya IRMCT rikorera i La Haye ku wa 26 Ukwakira 2020, aho yahise atangira inzira y’urubanza.
Urubanza rwatangiye mu 2022 ariko ruhita ruhagarara kubera uburwayi
IRMCT yavuze ko iburanisha rya Kabuga ryatangiye ku wa 29 Nzeri 2022, mu gihe isi yari ikiri mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, kandi riza nyuma y’imyaka y’imanza zabanjirije urubanza, harimo no gusuzuma ubuzima bwe bwo mu mutwe n’ubw’umubiri.
Hagati ya Nzeri 2022 na Werurwe 2023, uru rugereko rwumvise ubuhamya bw’abatangabuhamya 24 b’ubushinjacyaha, mu buryo bwari bwateguwe ku buryo Kabuga ashobora gukurikirana urubanza n’ubwo yari afite intege nke z’ubuzima.
Urukiko rwanakiriye ibimenyetso byinshi birimo inyandiko n’ibindi bimushinja, ndetse rufata n’ibyemezo ku bimenyetso byinshi by’ubushinjacyaha.
Gusa nyuma y’aho, iburanisha ryaje guhagarara kubera uburwayi bwe bwakomeje gukomera.
Urukiko rwaje kumwemeza nk’udashoboye kuburana
Ku wa 6 Kamena 2023, abaganga bigenga bari barashyizweho n’urukiko batanze raporo zigaragazaga ko ubuzima bwa Kabuga bwari bwarahindutse nabi ku buryo atari agishoboye kuburana.
Abacamanza benshi b’Urugereko icyo gihe bemeje ko Kabuga adashoboye kuburana, ariko bemeza ko hakomeza uburyo bwihariye bwo kureba niba hari imyanzuro yafatwa ku byaha yashinjwaga, mu rwego rwo kugerageza gusigasira inyungu z’ubutabera.
Icyakora, nyuma y’aho, Urugereko rw’Ubujurire rwaje kuvuga ko amategeko agenga IRMCT atemerera urwo rwego gukoresha ubwo buryo bwiswe “alternative finding procedure”.
Imanza zahise zishyirwa ku ruhande burundu
Ku wa 8 Nzeri 2023, Urugereko rw’Iburanisha rwahise rufata icyemezo cyo guhagarika iburanisha mu gihe kitazwi, rutegeka ko Kabuga akomeza gufungirwa mu Kigo cya Loni gifungirwamo abakekwaho ibyaha mpuzamahanga (UNDU) i La Haye, akaguma akurikiranwa n’abaganga.
Urukiko rwakomeje kugerageza kureba uko Kabuga yabonerwa igihugu kimwakira kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ariko IRMCT yagaragaje ko ibihugu bimwe by’i Burayi byatinze kwemera kumwakira.
Hari n’igitekerezo cyo kumwohereza mu Rwanda, igihugu akomokamo, ariko urukiko rwatangaje ko abaganga bemeje ko Kabuga atari agishoboye gukora urugendo rurerure rwo ku yindi migabane, bityo koherezwa mu Rwanda bikaba bitashoboka.
Ibi byaje no kwemezwa n’urukiko rw’ubujurire.
IRMCT yavuze ko urubanza rutageze ku musozo ari igihombo ku butabera
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa wa 20 Gicurasi 2026, Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko urukiko rubabajwe n’uko uru rubanza rutashoboye kugera ku musozo, ngo rugaragaze ku mugaragaro imyanzuro ku byaha Kabuga yashinjwaga.
Yavuze ko uru rubanza rugaragaza ko hakenewe ubufatanye bukomeye mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe inkiko mpuzamahanga zihura n’abantu bashinjwa ibyaha bikomeye ariko bakaza kwemezwa nk’abatabasha kuburana burundu.
Yongeyeho ko iherezo ry’uru rubanza ari ikimenyetso cy’uko IRMCT isoje dosiye ya nyuma yari isigaye ikomoka ku byaha byabaye mu Rwanda cyangwa mu yahoze ari Yougoslavia, ari na byo byari byarashingiyeho ishyirwaho ry’izi nkiko.
IBUKA: “Nubwo apfuye ataburanye, amateka agaragaza uruhare rwe”
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Kabuga, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA watangaje ko n’ubwo Kabuga apfuye adaciriwe urubanza ku rwego mpuzamahanga, hari amakuru menshi n’amateka agaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside.
Philbert Gakwenzire, umuyobozi wa IBUKA, yabwiye RBA ko Kabuga yari amaze imyaka myinshi avugwaho gutera inkunga ibikorwa byateguye Jenoside, birimo gushyigikira umutwe w’Interahamwe no kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano n’itangazamakuru ryakwirakwizaga imvugo z’urwango.
IBUKA yagaragaje ko kuba urubanza rutarangiye bitakuyeho uburemere bw’amateka agaragaza uruhare rw’abantu bamwe mu byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse ishimangira ko ubutabera kuri Jenoside bukwiye gukomeza no ku bandi bagishakishwa.
IRMCT yasimbuye ICTR na ICTY
IRMCT yashyizweho n’Inama y’Umutekano ya Loni mu 2010, igamije gukomeza inshingano z’inkiko mpuzamahanga zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’iyari yarashyiriweho igihugu cyahoze ari Yougoslavia (ICTY).
Yatangiye ibikorwa byayo mu 2012 i Arusha muri Tanzania, no mu 2013 i La Haye mu Buholandi. Nyuma y’uko ICTR ifunze mu 2015 na ICTY igafunga mu 2017, IRMCT yakomeje gukora nk’urwego rwigenga rwasigariyeho izo nshingano.
