FARDC yatangije ibitero mu Kibaya cya Rusizi bigamije kwisubiza umujyi wa Bukavu

gemini_generated_image_1e5du1e5du1e5du1-2-6cef7

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026 mu gitondo, imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23 yongeye gufata indi ntera mu gace k’Iburasirazuba bw’icyo gihugu, by’umwihariko ku muhanda munini wa RN5 unyura mu Kibaya cya Ruzizi.

Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu munsi, agaragaza ko guhera ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 za mu gitondo, ingabo za FARDC zatangiye kurasa ibisasu biremereye (artillerie lourde) mu gace ka Kabunambo, ahantu hatuwe n’abaturage benshi. Ibi bitero byavuzwe ko byateje igihombo gikomeye, harimo n’impfu z’abasivili ndetse n’abataye ibyabo bagahunga.

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko batewe ubwoba n’urusaku rw’amasasu n’ibisasu bikomeye byumvikanye mu masaha ya kare, bigatuma benshi bafata icyemezo cyo guhunga basiga ibyabo mu rwego rwo kurokoka.

Ibi byatangajwe na Lawrence Kanyuka, uvugira umutwe wa M23, abinyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko ibi bitero bifatwa nk’ikorwa ry’urugomo rikabije rikorerwa abasivili. Yagaragaje ko gukomeza kurasa mu duce dutuwe n’abaturage ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa, anasaba ko byahagarikwa.

Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko bi bitero byatangijwe na FARDC bifite intego yo kugerageza kwigarurira umujyi wa Bukavu, umwe mu mijyi ikomeye iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi ngo bishobora kurushaho gukaza umutekano muke muri aka karere.

Ku ruhande rw’umutwe wa AFC/M23, batangaje ko biyemeje gukomeza kurinda abaturage n’ibyabo, bavuga ko batazihanganira ibikorwa bavuga ko ari “ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili.” Icyakora, aya makuru ntaremezwa n’inzego za Leta ya Congo, kuko zo ntacyo ziratangaza kuri ibi birego.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kongera gukaza imirwano muri aka gace bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro bitaragera ku musaruro ufatika.

Imiryango mpuzamahanga isanzwe ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’abasivili mu bihe by’intambara irasabwa gukurikiranira hafi ibiri kubera muri aka gace, hagamijwe gukumira ko hakomeza kugwa inzirakarengane.