Burundi: Umugabo wacuruzaga inyama z’imbwa yatawe muri yombi
Mu Mujyi wa Gitega, mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi akurikiranyweho kubaga imbwa no kuyigurisha nk’inyama zisanzwe, ibintu byateye impungenge abaturage bo mu gace byabereyemo.
Amakuru aturuka mu baturage bo mu mudugudu wa Rubuye, karitsiye ya Musave muri Komine n’intara ya Gitega, avuga ko uwo mugabo uzwi ku izina rya Gikona asanzwe akora ubucuruzi bwo kotsa inyama ahazwi nko kuri “Place”. Yatawe muri yombi ku wa 10 Gashyantare 2026, nyuma y’uko bamwe mu bakozi bari mu kazi ko gutunganya amatafari hafi y’aho atuye babonye ibimenyetso byabateye amakenga.
Uko byamenyekanye
Abo bakozi bavuga ko babonye amagufwa y’inyamaswa ajugunywe hanze y’inzu, bituma bakeka ko hari igikorwa kidasanzwe kiri kuhakorerwa. Nyuma yo kuganira no kwibaza ku byaba biri kuba, bahisemo gusaka aho atuye. Mu gusaka, basanze mu nzu harimo imbwa imanitse, yaciwe umutwe, bigaragara ko yabazwe.
Bahise batabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano, maze uwo mugabo arafatwa kugira ngo akorweho iperereza.
Ibyo akekwaho n’ibyo yemera
Amakuru atangwa n’abari aho afatwa avuga ko Gikona yemeye ko iyo mbwa yayibaze, anemera ko atari ubwa mbere akoze igikorwa nk’icyo, kuko ngo hari izindi mbwa ebyiri yari yarabaze mbere y’iyo. Yavuze ko zimwe yaziriraga ku giti cye, ariko hakomeje gukorwa iperereza ku bijyanye n’aho inyama yazikuraga n’aho yazijyanaga.
Hari kandi amakuru avuga ko yemeye ko hari igihe yagurishaga imisoso (inyama zokeje) mu gace ko munsi y’isoko rikuru rya Gitega, ahazwi nko ku Kimanga. Bamwe mu baturage bahamya ko aho yakoreraga brochette yayigurishaga amafaranga 1500, kandi bakavuga ko inyama ze zabaga ari nini kurusha izisanzwe, ariko bakaba batari bazi inkomoko yazo.
Impungenge z’abaturage
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko iki kibazo cyabateye impungenge, cyane cyane ku bijyanye n’isuku n’ubuzima rusange. Hari abavuga ko kuba inyama zishobora kugurishwa hadakurikijwe amategeko n’isuzuma ry’inzego zibishinzwe bishobora gushyira ubuzima bw’abaziriye mu kaga.
Ubuyobozi bwa karitsiye Musave bwasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano n’isuku rusange, batanga amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bakeka ko binyuranyije n’amategeko.
Abakora ubucuruzi bw’inyama na bo basabwe kubahiriza amabwiriza agenga isuzumwa ry’amtungo mbere yo kuyabaga no kuyagurisha, no gukorana bya hafi n’abashinzwe igenzura ry’ubuziranenge bw’ibiribwa, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zishobora guterwa n’inyama zitagenzuwe.
Ari mu maboko y’ubutabera
Kuri ubu, uwo mugabo yashyikirijwe inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe n’amategeko. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza aho inyama zose zajyaga n’abo zishobora kuba zaragurishijwe.
