Uganda: Uwari umudepite yarakaye akupira abaturage amashanyarazi yari yarabahaye nyuma y’uko banze kongera kumutora

Screenshot_20260210-104820

Muri Uganda, uwahoze ari Depite witwa Yusuf Nsibambi yateje impaka nyinshi nyuma yo gufata icyemezo cyo guca amashanyarazi mu mu karere atuyemo, nyuma y’uko abaturage bahatuye banze kumutora mu matora aheruka.

Nk’uko byatangajwe n’abantu batandukanye bo muri ako gace, Nsibambi yavuze ko ari we wari warishyuye amafaranga yose yo kugeza amashanyarazi muri muri ako karere, abikora akoresheje umutungo we bwite mu gihe yari akiri mu nshingano za politiki. Nyuma yo gutsindwa amatora, yahise afata icyemezo cyo gukuraho iyo serivisi, avuga ko atabona impamvu yo gukomeza gufasha abaturage batamushyigikiye mu matora.

Uyu munyapolitiki wanabaye Depite yavuze ko atumva impamvu abaturage bakomeje kumusaba ubufasha nyamara batigeze bamugaragariza icyizere cyabo mu gihe cy’amatora. Kuri we abaturage bagombaga kumutora niba barifuzaga gukomeza kubona izo nyungu zose yabahaga.

Si amashanyarazi gusa yahagaritse, kuko Nsibambi yanatangaje ko yahagaritse burundu buruse n’inkunga z’ishuri yahaga abana baturuka muri ako karere. Yavuze ko izo nkunga zari zigenewe gufasha imiryango itishoboye, ariko ko zidashobora gukomeza gutangwa mu gihe abaturage bagaragaje ko batifuza ubuyobozi bwe.

Ku bijyanye n’amatora ubwabo, Nsibambi yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaribwe amajwi cyangwa ko yaba yararenganyijwe. Yatangaje ko yemera ko yatsinzwe mu mucyo, kandi ko nta kibazo afitanye na Komisiyo y’Amatora (EC) cyangwa uwo bahanganye wagize intsinzi.

Icyakora, yashyize umubare munini w’icyaha ku batoye, avuga ko bakoze amahitamo atari yo. Yavuze ko abamutoye bari bake, bityo abenshi batamugaruye ku butegetsi baba barakoze ikosa ryo kutamenya akamaro k’ubuyobozi bwe.

Iyi myitwarire ye yakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe mu baturage n’abasesenguzi ba politiki bagaragaje ko ari icyemezo gishobora gufatwa nk’igitugu cyangwa igikorwa cyo guhana abaturage kubera amahitamo yabo ya demokarasi. Abandi bo bagaragaje ko Nsibambi afite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku mutungo we bwite, cyane cyane niba koko ari we wari warishyuye izo serivisi zose.