Iran: Umusore yiyahuye nyuma yo guha ubutumwa bukomeye Amerika
Amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko umusore witwa Pouria Hamidi, wari utuye muri Iran, yapfuye ku wa Gatanu mu cyumweru gishize yiyahuye. Iby’uru rupfu byahujwe n’akababaro avuga ko yagize nyuma yo kumva amakuru ajyanye n’ibiganiro bivugwa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bwa Iran.
Uyu musore yasize ubutumwa bw’amashuhso bugaragaza ko atishimiye na gato igitekerezo cy’uko hashobora kuba amasezerano hagati y’impande zombi. Muri ubwo butumwa, yavuze ko kubona ibiganiro bikorwa n’ubutegetsi ashinja ihohotera ari ugutesha agaciro ababuze ubuzima mu myaka ishize. Asaba ko ahubwo Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika zagaba ibitero ku butegetsi bwa Iran bakabuhirika kuko ntacyo bushoboye.
Abakomeje gusakaza ayo mashusho bavuga ko Pouria Hamidi yagaragaje kwiheba gukomeye, asaba amahanga kudatererana abo yemera ko bahohotewe n’ubutegetsi bwa Iran. Ibyo byatumye ku mbuga nkoranyambaga havuka impaka ndende ku ruhare rw’ibiganiro bya dipolomasi mu bihe by’amakimbirane akomeye ya politiki n’uburenganzira bwa muntu.
Kugeza ubu, nta tangazo ryemewe n’inzego za Leta ya Iran cyangwa indi nzego mpuzamahanga ryemeza byimazeyo impamvu n’imiterere y’urupfu rwe. Icyakora, inkuru ye yakomeje gukwirakwizwa nk’ikimenyetso cy’akababaro bamwe mu rubyiruko rwo muri Iran bavuga ko bafite, by’umwihariko mu bihe byuzuyemo umwuka mubi wa politiki n’igitutu ku bwisanzure bwabo.
Abasesenguzi bemeza ko iyi nkuru igaragaza uko politiki mpuzamahanga ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y’abantu basanzwe, cyane cyane urubyiruko rwumva ko ijwi ryarwo ritumvikana mu byemezo bikomeye bifatwa ku rwego rw’isi.
Iyi nkuru yongeye gukangura ibiganiro ku kamaro ko kwitaho ubuzima bwo mu mutwe (mental health), cyane cyane mu bihugu birimo amakimbirane ya politiki n’igitutu ku baturage, aho kwiheba no kwiheza bishobora kugera ku rwego rukomeye.
