Amakuru mashya Tanzania: Polisi irishisha abanyamahanga batagira ibyangombwa, Papa Leo XIV atanze ubutumwa

Screenshot_20251102-183328

Hejuru Ifoto yerekana Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu muhango wabereye mu gihugu cye. Ifoto: Modern Diplomacy

Ubuyobozi bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, buravuga ko bukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku bantu b’abanyamahanga binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo bagamije gukongeza imyigaragambyo no guteza umutekano muke.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, Polisi ya Tanzania yatangaje ko yamenye amakuru y’uko hari abanyamahanga binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bagamije gutegura indi myigaragambyo mishya mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi ya Tanzania yatangaje ko abo bantu batigeze batangazwa amazina, binjiye mu gihugu bigize abacuruzi cyangwa abakora imirimo isanzwe, ariko intego yabo nyakuri ari ukongera guteza imvururu mu mijyi mikuru ya Tanzania. Ati: “Abo bantu bavuga ko bakora imirimo itandukanye irimo n’iy’ubunyonzi (bodaboda), ariko amakuru avuga ko bakwirakwiriye mu turere twa Arusha, Dar es Salaam, Mbeya, Mwanza, Songwe, ndetse no mu tundi turere two hirya no hino,”

Polisi Irasaba Gutanga Amakuru ku Banyamahanga Bakekwaho Ubutekamutwe

Polisi yasabye abaturage bose bamenye cyangwa babana n’abo bantu batamenyekanye, cyangwa se babaha icumbi, guhita babimenyesha inzego z’umutekano z’ibanze.

Yasabye kandi abaturage gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa cyangwa abantu batamenyerewe mu baturanyi babo, bakihutira kubibwira abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe ibiro bya polisi ku rwego rw’imirenge n’uturere, ndetse n’abakomanda ba polisi ku rwego rw’intara. Yagize ati; “Mu gihe Polisi ikomeje gukurikirana abo bantu, umuturage wese waba yarabahaye icumbi cyangwa baba mu nzu imwe, agomba guhita abimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga. Ko “Niba atabimenyesheje kandi abo bantu bakahafatirwa, azahanwa by’intangarugero,”

 Yihanangirije abashobora guhisha abinjira mu gihugu mu buryo butemewe. Yakomeje avuga ko Polisi izakomeza gukorana n’ingabo za Tanzania mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano n’ituze mu gihugu hose.

Papa Leo XIV Asaba Amahoro muri Tanzania

Mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru nimugoroba, Papa Leo XIV yasabye amahoro muri Tanzania, avuga ko igihugu cyugarijwe n’ubwicanyi n’imvururu zituruka ku matora aheruka.

Yasabye abakirisitu kwifatanya mu masengesho y’amahoro, avuga ko amatora aherutse mu gihugu cya Tanzania yasize inkovu zikomeye, zirimo n’iy’imibare y’abantu bapfuye. Ati: “Dusengere kandi Tanzania, aho nyuma y’amatora iheruka, imirwano ikaze yadutse igahitana benshi. Ndakangurira bose kwirinda ibikorwa by’urugomo no guhitamo inzira y’ibiganiro,”

Imyigaragambyo muri Tanzania ikomeje gukaza umurego kuva tariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo habaye amatora y’umukuru w’igihugu yanenzwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta avuga ko atabayemo ubwisanzure.

Ubuyobozi bwa Samia Suluhu bwemeza ko bufite inshingano zo kurinda igihugu n’abaturage bacyo, mu gihe abaharanira impinduka bavuga ko amajwi yabo yibwe.

Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano bitazihanganirwa kandi ko abanyamahanga bose bagiye kuba ari ku butaka bwa Tanzania batabifitiye ibyangombwa bazafatwa nk’ababangamiye umutekano w’igihugu.

Igicumbi News © 2025