Rusizi: Umwalimu yafatiwe mu gihuru arimo gusambanya umwana yigisha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu wigisha mu Rwunge rw’mashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas Nyakinama ruherereye mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umunyeshuri w’umukobwa yigisha.




Uyu mwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu cyuho asambanya uwo munyeshuri mu gihuru mu ijoro ahagana saa tatu.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25 Kamena 2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha Imibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.




Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho icyo cyaha.

Yagize ati “Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.”

Dr Murangira uvuga ko iperereza rigikorwa, yagize icyo avuga ku gikorwa nk’iki kigayitse cy’umurezi urangwa n’imyitwarire nk’iyi mu gihe hariho gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.”

Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru kuburyo burambuye:

@igicumbinews.co.rw 

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: