22.4.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Mininisiteri y’Ubuzima yatangaje mu bipimo 1038 yafashe uyu munsi, habonetsemo abantu batatu bashya ba Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku 153, barimo 84 bamaze gukira.

Kuva mu Rwanda haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 153 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 84 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko abasanganywe Coronavirus bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Rikomeza riti “Umurwayi umwe ari kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.’’

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gutanga amakuru ku wahuye n’uwanduye Coronavirus kugira ngo yitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abaturarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bagirwa inama yo kutambara agapfukamunwa kamwe mu gihe kirenze amasaha atandatu, naho mu gihe bambaye akameswa bakibuka kugatera ipasi mbere yo kongera kukambara cyangwa se abatayifite bakakamesa mu mazi ashyushye kugira ngo yice udukoko twaba twakagiyeho.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 610 699 bacyanduye, cyahitanye 182 270 mu gihe 714 230 bagikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw