03.05.2020: Amakuru mashya kuri Coronavirus mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane basanganywe Coronavirus mu bipimo 1047 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 259, mu gihe abakize biyongereyeho bane baba 124.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kuva icyo gihe abantu bamaze kuyandura ni 259, muri bo 124 barakize basezererwa mu bitaro.

Abanduye Coronavirus bose barimo bane bashya bakuwe mu 1047 bapimwe mu gihe abakize uko ari 124 barimo bane basezerewe kuri iki Cyumweru.

Abarwayi bane bashya batahuwe mu ‘batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana’.

Abakirwaye uko ari 135 bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa kuko ntawe urashyirwa mu cyumba cyakirirwamo indembe.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturarwanda gutanga amakuru yerekeranye na Coronavirus kugira ngo abahuye n’uwayanduye bitabweho.

Itangazo ryayo rigira riti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Iyi minisiteri yashyize imbaraga mu gupima Coronavirus kuko kuva umurwayi wayo agaragaye mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 34 350.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo cyashyize ku mugaragaro urubuga rugaragaza amakuru yose ajyanye na Coronavirus mu Rwanda, rwerekana ko umubare munini w’abanduye Coronavirus ari uw’abavuye hanze.

Abagabo ni bo benshi bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda kuko bihariye 78.43% by’abanduye bose, mu gihe umurwayi amaze kugaragara mu turere 13 two mu gihugu ariko ubwiganze bukaba ari ubw’abaturutse hanze y’igihugu.

Mu barwayi 255 batangajwe ku wa 2 Gicurasi 2020, imibare yerekana ko 165 bari baturutse mu mahanga ari naho banduriye mu gihe 90 banduriye imbere mu gihugu bandujwe n’abaturutse mu mahanga bahuye nabo.

Mu bantu 255, abagera kuri 14 bari munsi y’imyaka 20; abari hagati y’imyaka 20-29 ni abarwayi 66; hagati ya 30-39 ni bo benshi kuko handuye abantu 101; abari hagati y’imyaka 40-49 ni 49; hagati ya 50-59 ni 16 mu gihe abari hagati ya 60-69 ari abantu icyenda.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

@igicumbinews.co.rw