Uwigeze gutoza Amavubi arashinjwa guhohotera umugore

Umunya-Serbia, Milutin ‘Micho’ Sredojević, wigeze gutoza ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina muri Afurika y’Epfo.

Micho w’imyaka 51, kuri ubu utoza Zambia, yagaragaye mu rukiko rwa New Brighton Magistrare ku wa Gatanu nyuma yo kurekurwa atanze R10,000 (hafi $660 angana n’ibihumbi 651 Frw).

Ibyo akurikiranyweho ngo byabaye ku wa 7 Ukuboza mu irushanwa rya COSAFA U-20 riri guhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kuri Stade ya Wolsfon muri Port Elizabeth.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Sport Africa, Milutin ‘Micho’ Sredojević, yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma bigamije kumutesha agaciro.

Ati “Ni ibirego bifadite ishingiro bigamije gutesha umutwe ikipe ya Zambia itarinjizwa igitego muri iri rushanwa (rya COSAFA U-20). Abanyamategeko banjye bari kubikoraho.”

Micho azongera kugaragara mu rukiko ku wa 25 Gashyantare umwaka utaha.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’ubushinjacyaha byo muri Eastern Cape rivuga ko Micho yahohoteye inshuro ebyiri umugore w’imyaka 39 wamuzaniye ikawa.

Umuvugizi w’uru rwego, Anelisa Ngcakani, yavuze ko “Umugore w’imyaka 39 yatangaga ikawa kuri stade ya Wolfson, abaza Micho niba akenera indi sukari. Yavuze oya, avuga ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari atunga urutoki ku kibuno cye.”

Ngcakani yakomeje avuga ko “Umunsi ukurikiyeho, umugore yongeye kujya gutanga ikawa kuri ya stade, noneho kuri iyi nshuro Sredojević amukora ku kibuno.”

Micho watoje amakipe atandukanye muri Afurika, yabaye mu Rwanda ubwo yatozaga Amavubi hagati ya 2011 na 2013.

@igicumbinews.co.rw