Uvira: Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abasirikare, umupolisi n’abarwanyi ba Wazalendo

Screenshot_20250821-191853

Uvira, tariki ya 21 Kanama 2025 – Urukiko rwa gisirikare rwa garrison ya Uvira rwatangije urubanza rukomeye ruburanisha abantu 12 barimo abasirikare, umupolisi n’abarwanyi babiri b’umutwe wa Wazalendo, umwe muri bo ari “Jenerali” yihaye izina, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye byakorewe hagati ya Luvungi na Uvira, mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Reagan Mbuji-Mayi, umuvugizi w’operasiyo Sukola 2 Sud – Sud-Kivu, uru rubanza rugizwe n’imanza umunani zifatanye, aho ubushinjacyaha buhagarariwe na Lieutenant-Colonel Magistrat Lwamba Songe.

Abaregwa n’ibyaha bakurikiranweho

Muri aba baregwa 12:

  • Abasirikare 9 ba FARDC:
    • 5 barashinjwa kwiba ibikoresho bya gisirikare kuri base logistique ya 33ème Région Militaire.
    • 4 bandi bakurikiranyweho gutakaza intwaro, kurenga ku mabwiriza ya gisirikare no gusesagura amasasu.
  • Umupolisi umwe wa PNC: akurikiranyweho icyaha cyo gutakaza intwaro za gisirikare.
  • Abarwanyi 2 ba Wazalendo:
    • Papy Osea ashinjwa kwica mugenzi we Miriam Byayesu i Luvungi.
    • Kanani Kabeya Kyuhu, wiyise Jenerali akaba n’umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, akurikiranyweho kwica Major Salumu Tambwe wo mu ngabo za FARDC, wishwe anizwe ku itariki ya 4 Mata 2025 mu gikorwa cya gisirikare i Sange.

Uko urubanza rwatangiye

Izi manza zitabirwa mu cyumba cy’urukiko rwa gisirikare rwa garrison ya Uvira, nyuma y’amezi atanu ibikorwa by’inkiko muri uyu mujyi bihagaritswe. Urukiko ruyobowe na Major Magistrat Mwanza Kanyimbu Jean-Marie, afashijwe n’abandi bacamanza bane b’abasirikare bato.

Ku munsi wa mbere w’iburanisha, uretse kumenya imyirondoro y’abaregwa, hanumviswe abasirikare babiri ba FARDC barokotse ibyabaye. Umwe yagaragaye nk’umuhamya w’ibyabaye, undi yumviswe nk’uhakana ibimenyetso by’ubushinjacyaha, byose byemejwe n’akanama k’urukiko.

Aho ibintu byabereye

Ni ubwa mbere urukiko nk’uru rubera i Uvira, ubu wabaye umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo nyuma y’uko umujyi wa Bukavu wafashwe na AFC/M23.