Uvira: Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo yahungabanyije umutekano, hakekwa ko yahitanye ubuzima bwa benshi

GzODIxiWwAAmoNR-860x860 (1)

Ku wa 25 Kanama 2025, mu mujyi wa Uvira wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye ubushyamirane bukomeye hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro yiswe Wazalendo. Ibi byabaye ubwo abo barwanyi bahagarikaga urugendo rw’Abanyamulenge baturutse i Bujumbura, baje gushyingura umucoloneli wa FARDC wapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye hafi ya Kisangani.

Amakuru y’ibanze yemeza ko imodoka zitwara abagenzi zari zigiye mu muhango wo gushyingura zahagaritswe n’abarwanyi ba Wazalendo bari bari ku muhanda, bavuga ko bafite amakuru y’uko muri abo bagenzi hashobora kuba harimo abarwanyi b’AFC/M23 biyoberanyije. Byahise biba intandaro y’imirwano n’amasasu yakomeje kumvikana mu gace ka Kavimvira hafi y’umupaka, ibintu byateye ubwoba n’akavuyo mu baturage.

Ingabo za Leta (FARDC) zagerageje guhagarika ibyo bikorwa ariko birangira hakozwe imirwano ikomeye. Nyuma y’amasaha menshi y’akavuyo, inzego z’umutekano zafashe icyemezo cyo gusubiza inyuma imodoka zari zitwaye Abanyamulenge, bituma ishyingurwa ry’uwo mucoloneli risubikwa kugeza igihe kitazwi.

Umuvugizi w’ingabo, Col. Reagan Mbuyi muri Ako gace, yatangaje ko abarwanyi 14 ba Wazalendo bari bagize uruhare mu guhungabanya umutekano bafashwe, hanyuma basubizwa mu maboko y’abayobozi babo kugira ngo babibazwe.

Nyamara, amakuru ava mu baturage no mu miryango yegereye aho imirwano yabereye aravuga ko hashobora kuba hari abantu benshi bahasize ubuzima, ariko kugeza ubu nta mibare yemejwe n’inzego za Leta.

Ibi byose byabaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwinjira mu bice byegereye Uvira igamije guhuza imbaraga n’umutwe wa Twirwaneho, umutwe w’Abanyamulenge wamaze kugaragaza ko uhuje umugambi na AFC/M23.

Abasesenguzi bavuga ko kimwe mu bikomeje kongera ubushyamirane hagati ya FARDC na Wazalendo ari amakimbirane akomeye ku ngendo za Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Purusi. Wazalendo bavuga ko batishimira uburyo akorera mu mujyi wa Uvira ariko agakunda kujya gutura cyangwa kuruhukira i Bujumbura, ibintu bafata nk’ibituma bakeka imikoranire n’abanyamahanga mu buryo budasobanutse.

Imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, aho ibikorwa by’imihango y’umuco birimo n’indi miryango ya gisirikare bikomeza guhagarara, mu gihe n’ituze rusange ry’umutekano rikomeje kuba ikibazo gikomeye.