Urukiko rwa Nyanza rwakatiye Aimable Karasira igifungo cy’imyaka 5

FB_IMG_1759241404732

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rwahanishije Aimable Karasira Uzaramba uzwi cyane nka Prof. Nigga, igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Urukiko rwanzuye ko ibindi byaha byose ubushinjacyaha bwari bwamureze abigirwaho umwere, kandi imitungo ye yari yafatiwe irekurwa. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Karasira igifungo cy’imyaka 30, ariko urukiko rushingiye ku nyandiko, ibisobanuro bye ndetse n’ubusobanuro bw’abaganga bemeza ko arwaye, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Ibyaha yaregwaga

Karasira yarezwe ibyaha birimo guhakana jenoside, guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvurura mu baturage, gukurura amacakubiri (icyaha cyamuhamye), kudatanga ibisobanuro ku mutungo we no gukora iyezandonke.

Mu iburanisha, Karasira yaburanye ahakana ibyaha byose, asaba urukiko ko yagirwa umwere. Yigeze kuvuga ati: “Ndasaba imbabazi amagambo naba narakoresheje niba hari abo yakomerekeje. Abitwaza ibiganiro byanjye bakarwanya ubutegetsi bacire birarura.”

Uko urukiko rwasesenguye

Ku cyaha cyo guhakana jenoside, urukiko rwanzuye ko amagambo Karasira yavuze atagaragaza guhakana Jenoside, kuko yemeye ko Jenoside yateguwe, nubwo yavuze ko iraswa ry’indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso yayo.

Ku cyaha cyo guha ishingiro Jenoside, urukiko rwasanze nta shingiro bifite kuko mu mashusho yashyizweho ntaho Karasira yavuze ko “Habyarimana atakoze Jenoside”.

Ku cyaha cyo guteza imvurura mu baturage, urukiko rwemeje ko amagambo aregwa atari ayo guhungabanya umutekano cyangwa guteza imidugararo, ahubwo agarukira mu gukurura amacakubiri.

Ku byaha by’umutungo n’iyezandonke, urukiko rwanzuye ko ubushinjacyaha bwatangaje ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo bidakwiye gusuzumwa.

Icyaha cyahamye Karasira

Urukiko rwasanze Karasira koko yaravuze amagambo agamije gukurura amacakubiri, ubwo yavugaga ko “abasirikare bakomeye mu Rwanda ari Abagande”. Urukiko ragaragaje ko ayo magambo afite intego yo gutanya abantu, bityo rukemeza ko ari icyaha kimuhama.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga ahamwa n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ahaniwe igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500. Ibindi byaha yaregwaga abigirwaho umwere. Urukiko rwategetse ko imitungo ye yose yari yarafatiriwe irekurwa.

Iki cyemezo gisoza urugendo rurerure rw’urubanza rwari rumaze igihe rukurikirwa n’abantu benshi, dore ko Karasira ari umwe mu bantu bazwi cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho akenshi yavugiraga mu ruhame ibintu byavugishije benshi.