Urukiko rurekuye Ntazinda Erasme wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wahoze ari Meya w’Akarere ka Nyanza arekurwa by’agateganyo, nyuma y’uko umugore we yandikiye urukiko ibaruwa ku wa 3 Gicurasi 2025, avuga ko amubabariye kandi ko ahagaritse ikirego yamureze kijyanye n’ubushoreke no guta urugo.
Iyi baruwa niyo yabaye ishingiro ry’icyemezo cy’urukiko, cyavuze ko hashingiwe ku ihagarikwa ry’ikirego cyaturutse ku bushake bw’uwari wakireze, nta mpamvu igihari yo gukomeza gufunga uregwa.