Urujijo k’Urupfu rw’uwari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, wapfuye nyuma gato yo kwirukanwa ku mirimo na Perezida Putin

markup_6343

Uwari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, Roman Starovoit, yapfuye nyuma gato y’uko yirukanwe ku mirimo na Perezida Putin.

Uwari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, Bwana Roman Starovoit, yapfuye kuricuyu wa Mbere nyuma y’amasaha make Perezida Vladimir Putin amukuye kuri uwo mwanya.

Nk’uko byatangajwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu, urupfu rwa Starovoit rwabaye ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, mu gihe yari amaze kwirukanwa ku mirimo na Perezida Putin mu gitondo cy’iyi tariki.

Itangazo ryo kwirukanww kwe ryasohowe ku rubuga rwemewe rwa Kremlin, ryemeza ko Starovoit yasimbuwe by’agateganyo na Andrey Nikitin, wahoze ari umwungirije.

Nubwo impamvu z’iri yirukanwa zidatangajwe mu buryo burambuye, ibinyamakuru byegereye ubutegetsi bw’u Burusiya bivuga ko hashobora kuba harabayeho kutumvikana ku miyoborere y’uru rwego, cyangwa se ibibazo bijyanye n’imitangire ya serivisi y’ubwikorezi.

Roman Starovoit yari amaze imyaka myinshi akora muri guverinoma y’u Burusiya, harimo no kuba yari yarigeze kuba Guverineri w’intara ya Kursk mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubwikorezi.

Uru rupfu rwe rwateye inkeke benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burusiya, bamwe bakabifata nk’ikimenyetso cy’imihindagurikire ikomeye mu miyoborere y’iki gihugu.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kremlin nta rindi tangazo burasohora risobanura ibijyanye n’uru rupfu, uretse gusa guhamya ko ari nyuma y’aho Starovoit yari amaze gukurwa ku mirimo.

Turacyategereje niba hashobora kujya ahagaragara andi makuru yisumbuye kuri uru rupfu ndetse n’impamvu nyirizina y’ihirikwa rye ku mwanya w’ubuminisitiri.