Umwalimu yirukanywe nyuma yo gufatirwa mu kabati ko mu ishuri asambaniramo

Mu Bwongereza haravugwa inkuru itavuzweho rumwe y’umwalimu wirukanywe mu buryo budasubirwaho nyuma yo gufatirwa mu bikorwa by’urukozasoni mu kabati kari mu ishuri yigishagamo. Uyu mwarimu, wari uzwi nk’umuntu ugomba kuba icyitegererezo ku banyeshuri, yafashwe n’abayobozi b’ishuri ubwo bari mu igenzura ry’imyigishirize n’isuku y’amashuri.
Nk’uko amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ishuri abitangaza, ubwo abayobozi binjiraga mu ishuri rye, basanze akinguye akabati asangamo undi muntu bari mu bikorwa by’urukozasoni. Ibyo byahise bitera urunturuntu mu buyobozi bw’ishuri ndetse byongera guhungabanya icyizere ababyeyi n’abanyeshuri bari bafitiye uwo mwarimu.
Ababyeyi b’abanyeshuri bo kuri iri shuri bagaragaje agahinda n’umujinya ku myitwarire nk’iyo itarangwa n’indangagaciro z’uburezi. Umwe mu babyeyi yagize ati: “Umwarimu agomba kuba umuntu wubashywe kandi werekana urugero rwiza. Iyo umuntu nk’uyu agaragara mu bikorwa nk’ibi imbere y’ahigishirizwa abana, ni ibintu bibabaje kandi biteye isoni.”
Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bumuhagarika by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse. Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose, hanzuwe ko atakongera gukora akazi ko kwigisha, ndetse yambuwe n’impushya zo kwigisha mu mashuri yose yo mu Bwongereza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ishuri, hagarutsweho ko gufata icyemezo nk’icyo cyari ngombwa kugira ngo harindwe icyubahiro cy’ishuri no gukomeza kurinda abana b’abanyeshuri. Bagaragaje kandi ko hashyizweho ingamba nshya zo gukaza igenzura ry’inyubako n’ibikoresho by’ishuri, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazasubira.
Iyi nkuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Bwongereza, aho benshi bamaganye imico nk’iyo y’umwarimu wari warizewe n’ishuri ndetse n’ababyeyi. Abandi bakomeje gusaba ko hashyirwa imbaraga mu igenzura ry’imyitwarire y’abarimu kugira ngo ntihagire abanyeshuri bagirwaho ingaruka n’ibikorwa nk’ibi.
Kuri ubu, uyu mwarimu yabaye ku rutonde rw’abarimu batemerewe kwigisha ku rwego rw’igihugu hose, bikaba bivuze ko atazongera guhabwa akazi mu mashuri ya Leta cyangwa ayigenga.
Ubuyobozi bw’ishuri bwongeye gusaba imbabazi ku mugaragaro ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi, buvuga ko ibyo byabaye byababaje ariko ko byabaye isomo ry’ingirakamaro rizatuma habaho gukaza ingamba zo kwirinda amakosa nk’ayo mu bihe bizaza.