Umuyobozi wa APR FC Brig. Gen. Deo Rusanganwa yanyomoje abavuga ko ahanganye na FERWAFA

83966

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Deo Rusanganwa, yavuze ko byamutangaje kumva hari abanyamakuru bavuga ko ari mu makimbirane na Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), abinyomoza avuga ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Gen. Rusanganwa yasobanuye ko ibyo kumushinja gushyamirana na FERWAFA nta shingiro bifite, ahubwo byaturutse ku gusaba ibisobanuro byimbitse ku mikorere y’abasifuzi.

Yagize ati: “Numvise kuri radiyo abanyamakuru bavuga ko duhanganye na FERWAFA, ngo nshaka kuyiyobora. Njye ndi umusirikare, nshyirwaho n’igisirikare. N’iyo naba nkeneye kuyiyobora, batanyemereye kwiyamamaza, ntibyashoboka.”

Yakomeje avuga ko kuba yarasabye FERWAFA ibisobanuro ku myitwarire y’abasifuzi bimwe mu byemezo bafashe bikagaragara nk’ibibangamiye ikipe ye, bitavuze ko ahanganye n’iri shyirahamwe.
Yasobanuye ko ubwo yandikiraga FERWAFA asaba ibisobanuro ku byabaye mu mukino APR FC yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa, yari agamije gusobanuza ibintu mu mucyo, atari ugutera amakimbirane.

Icyo gihe, APR FC yavugaga ko umusifuzi Rurisa Patience yafashe ibyemezo bibogamye, birimo guha ikarita itukura umukinnyi wabo wo hagati, Muganda Kiwanuka, ku ikosa bavugaga ko ritari rikwiye, ndetse no kwirengagiza penaliti yakabaye ihabwa ikipe yabo nyuma ku ukosa ryakorewe rutahizamu Denis Omedi mu rubuga rw’amahina.

Umuyobozi wa APR FC avuga ko gusaba ibisobanuro ku mikorere y’abasifuzi ari uburenganzira busesuye bw’ikipe iyo ariyo yose, kuko bigamije kunoza imitegurire y’umupira w’amaguru mu gihugu, atari ukurema umwuka mubi hagati y’amakipe na FERWAFA.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ntiyitwara neza nk’uko benshi mu bafana bayo babyiteze. Imaze gukina imikino ine muri shampiyona, itsindamo ibiri (Gicumbi FC ku bitego 2–1 na Mukura VS ku gitego 1–0), inganya ibiri (na Kiyovu Sports 0–0, na Rutsiro FC 1–1).

Nubwo iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani (8), ifite imikino ibiri itarakina kubera ko amatariki yayo yahuriranye n’imikino ya CAF Champions League.

APR FC ikomeje kwitegura gusubira mu mikino ya shampiyona yashyizwe kuri gahunda mu minsi iri imbere, mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko intego ari imwe gusa, gusigasira isura y’ikipe n’umurongo w’ubunyamwuga, hatabayeho gushyamirana n’inzego zifite inshingano mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Patrick Tuyishime  – IGICUMBI News © 2025