Umusirikare w’u Rwanda wari ufungiwe mu Burundi yararekuwe

FB_IMG_1759858874538

Sergeant Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), wari umaze igihe afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, yararekuwe agaruka mu Rwanda nyuma y’iminsi yari amaze mu maboko ya Polisi y’icyo gihugu.

Uyu musirikare yafashwe tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yibeshyaga ku mbibi z’igihugu ageze ku mupaka wa Nemba–Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi. Itangazo rya RDF icyo gihe ryasobanuye ko Sergeant Sadiki atari afite intego yo kwambuka umupaka, ahubwo yari yibeshye ku butaka bw’u Burundi, ahita atabwa muri yombi na Polisi yo muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyera, akajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirundo.

Nyuma yo gufatwa kwe, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari zatangaje ko ziteguye gukorana bya dipolomasi na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo ikibazo gikemurwe mu mahoro, kuko byagaragaye ko ari ukwibeshya, atari igikorwa cyo guhungabanya umutekano.

Amakuru mashya yemeza ko kuri ubu Sergeant Sadiki Emmanuel yamaze kurekurwa, akaba yagarutse mu Rwanda amahoro. Ubuyobozi bwa RDF bwamwakiriye ndetse bwashimiye inzego z’umutekano z’u Burundi ku bufatanye mu gukemura iki kibazo mu buryo bw’amahoro n’ubwubahane.

Iyi ntamwe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burundi igaragaza intambwe nziza mu mubano w’ibihugu byombi, byagiye bihura n’ibihe by’ubushyamirane mu bihe byashize, ariko ubu bikomeje gusubiza imbere inzira y’ibiganiro n’ubwizerane.

Uretse iki kibazo, ibi bihugu byombi bimaze iminsi bigaragaza ubushake bwo gukomeza gufatanya mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi n’imibanire y’abaturage ku mipaka, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye mu karere.