Umurundi Chris Ndikumana yanditse amateka muri Canada

Mu mujyi wa Ottawa, umurwa mukuru wa Canada, habereye igikorwa kidasanzwe cy’amateka cyerekanye ubushobozi budasanzwe bw’Umukozi w’Imana Chris Ndikumana. Uyu muvugabutumwa ukomoka mu Burundi yaraye yujuje inzu nini y’amahuriro yitwa Canadian Tire Centre, izwiho kwakira abantu barenga ibihumbi cumi n’icyenda (19.000).
Iki ni cyo kibanza kinini gifunze cyakira abantu muri Ottawa, kandi kuba umurundi ariwe wayujuje bwa mbere, byiswe amateka atigeze akorwa n’undi wese mu mateka y’igihugu cy’ U Burundi.
Ibihumbi by’abantu baturutse mu mpande zose z’isi
Abari aho batangaje ko imbaga nyinshi cyane y’abantu yaturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, baza kumva ijambo ry’Imana ryateguwe na Chris Ndikumana.
Ubusanzwe yari asanzwe azwiho guhuruza imbaga muri bimwe mu bihugu by’Afurika nka Cameroun, Gabon na Côte d’Ivoire. Ariko kwinjiza abantu mu rwego rwo kwuzuza inzu nini nka Canadian Tire Centre, muri Canada, igihugu gifite urwego rwo hejuru mu ikoranabuhanga no mu iterambere, byafashwe nk’igikorwa cy’igitangaza cyasize amateka mashya.
Ubutumwa bwubatse isura y’igihugu
Mu mateka y’Uburundi, nta wundi muntu wari warabigezeho: yaba abami, abakuru b’igihugu cyangwa se abahanzi n’abanyamuziki bakomeye. Chris Ndikumana ni we wa mbere wagaragaje ko ubutumwa bw’Imana bushobora kuba inkingi ikomeye mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Ubu henshi ku isi, iyo uvuzeko ukomoka mu Burundi, hari abahita bakubaza bati: “Ukomoka mu gihugu cya Chris Ndikumana?” Ibi byatumye benshi bamwita nk’Ambasaderi w’Uburundi ku isi yose, nubwo nta mirimo ya dipolomasi ashinzwe na leta.
Umugabo wicisha bugufi
Ikindi gituma abantu benshi bamukunda ni uko nubwo akora ibikorwa bikomeye, ntazwiho kwiyemera cyangwa gushaka kwiyitirira ubuhangange. Ntazwiho no gushaka indonke mu biterane akora, kandi ntiyigeze asaba amafaranga yo gusengera abantu cyangwa ngo asabe ko abamwumva bahinduka abayoboke be.
Ahubwo ahora asaba buri wese kuguma mu itorero rye, ariko akomeza gukunda no kubaha Imana. Ni ibintu bitandukanye cyane n’abandi bantu benshi bafite impano nk’ize, aho akenshi basaba amafaranga cyangwa bakiyita ibitangaza.
Umutungo w’igihugu
Abasesenguzi bemeza ko Chris Ndikumana ari umutungo ukomeye w’igihugu cy’U Burundi, nubwo benshi mu bari mu gihe cye batabibona neza uyu munsi. Ubutumwa bwe burimo kuzamura isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga, kandi ibikorwa bye bikomeje kugaragaza ko Imana ikoresha uwo yishakiye mu buryo bukomeye.
Chris Ndikumana yabaye urugero rwiza rw’uko umuturage w’igihugu gito nka Burundi ashobora gusiga amateka akomeye ku rwego rw’isi.