Umukozi w’isuku yibye intanga ngabo akoresheje agakingirizo kamaze gukoreshwa, nyuma atsinda urubanza rw’indezo

FB_IMG_1756041132917

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye inkuru itavuzweho rumwe nyuma y’uko urukiko rwo muri Las Vegas rutegetse umusore w’imyaka 24, uzwi nk’umutekinisiye w’umutunzi, kwishyura indezo z’umwana yabyaranye n’umukozi w’isuku utigeze baryamana.

Uyu mudamu, Jane, wari ufite imyaka 36 icyo gihe, yakoraga akazi ko gukora isuku muri hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas. Mu gihe yari arimo gukora isuku mu cyumba cy’uwo musore, yabonye agakingirizo kari kamaze gukoreshwa muri pubelle aragafata akuramo amasohoro arimo intanga ngabo maze yihutira kuyinjiza mu gitsina cye. Ibi byaje gutuma atwita umwana w’umuhungu ubu ufite imyaka 10.

Mu rubanza rwasabaga indezo, Jane yemeye ko atigeze aryamana n’uwo musore ahubwo ko yasamye nyuma yo kwinjizamo intanga ngabo yakuye mu gakingirizo. Ikizamini cya ADN (DNA) cyakozwe n’inzobere mu by’ubuvuzi cyemeje ko koko uwo musore ari se w’umwana.

Urukiko rwanzuye ko agomba kwishyura miliyoni 2 z’amadolari nk’indishyi n’indezo z’imyaka 3 z’ubuzima bw’umwana atigeze yitaho. Nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi, uwo musore yahise yemera kwishyura ayo mafaranga.

Nyamara ibintu ntibyagarukiye aho. Uwo musore nawe yahise ajyana Jane mu rukiko, amushinja kumwiba amasohoro no kumwinjirira mu buzima bwite. Urubanza rwe ruracyategerejwe.

Jane ku rundi ruhande yahise asezera ku kazi gaciriritse ko gukora isuku muri za hoteli maze atangiza ubucuruzi bwe akoresheje izo miliyoni. Ubuzima bwe bwarahindutse, ndetse aracyafite uburenganzira bwo kurera umuhungu yabyaye n’ubwo inzira yabinyujijemo ari iy’udushya dutangaje.

Iyi nkuru ikomeje gutera impaka nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, ububasha bw’amategeko ku bijyanye n’indezo, ndetse n’uruhare rw’ubwenge n’ubunyangamugayo mu mibanire y’abantu.