Umukecuru yaretse kubana n’abandi ahitamo gukodesha ubwato azabamo imyaka 15 atembera mu mazi

CALIFORNIA, USA – Umugore w’imyaka 77 wahoze ari umwarimu muri Leta ya California yahinduye ubuzima bwe burundu, areka gutura mu nzu y’abageze mu zabukuru, ahitamo kuba mu bwato buzenguruka isi mu gihe cy’imyaka 15. Uyu mugore witwa Sharon Lane yatangiye uru rugendo mu kwezi kwa Kamena, nyuma yo kugura icumbi ry’imbere mu bwato Villa Vie Odyssey, ku mafaranga agera ku $129,000.
Nk’uko Lane abivuga, kubaho mu bwato birahendutse ugereranyije no gutura muri California. Yagize ati:
“Ubuzima bwo hano burandyoroheye cyane. Nta mirimo yo mu rugo, nta bintu byinshi byo kwitaho, ahubwo ni amahoro, kuruhuka no gutembera.”
Uru rugendo rw’imyaka 15 ruzanyura mu bihugu 147, rugarukira ku byambu birenga 425 ku isi yose. Mu bwato, Sharon abana n’abandi bantu benshi bahisemo kuhatura burundu. Afite icumbi rito risa n’inzu y’imbere, rifite uburiri, ubwiherero n’ahantu ho kuruhukira, rizwi nka interior villa.
Abajijwe icyamuteye gufata icyemezo kidasanzwe nk’iki, Lane yavuze ko nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yifuje ubuzima butuje, budafite umunaniro wo kwishyura inzu cyangwa kwiruka kuri gahunda z’ubuzima bwa buri munsi.
“Icyifuzo cyanjye cyari ukugira ubuzima bworoshye, ntibisaba kugira inzu nini cyangwa ibintu byinshi. Gusa nari nkeneye amahoro no kureba isi.”
Ubwato Villa Vie Odyssey bufatwa nk’ubwa mbere ku isi bwagenewe guturwamo igihe kirekire (perpetual cruise). Buteganya gutembera mu bice byose by’ingenzi ku isi, birimo Aziya, Afurika, Amerika y’Epfo, u Burayi n’inyanja zitandukanye.
Nubwo bamwe bashobora kubona iyi gahunda nk’ikiguzi kinini, Lane we abona ko ari igisubizo kirambye ku bantu bifuza gutembera isi bafite amahoro y’umutima, kandi bakirinda ibindi bikorwa bihenze byo kubaho mu buryo busanzwe.
IgicumbiNews.co.rw