Umuhanzi Spice Diana arembeye kwa muganga nyuma yo gukorerwa urugomo n’umugizi wa nabi

FB_IMG_1760807984787

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Uganda, Spice Diana, yarokotse urupfu ku mugoroba wo ku wa Gatanu nyuma yo kugabwaho igitero n’umugizi wa nabi wari utwaye boda boda (moto itwara abagenzi).

Nk’uko yabyitangarije ku rukuta rwe rwa Facebook, uwo mugabo yamusanze ari mu nzira, agerageza kumutera icyuma agamije kumwica. Ariko ku bw’amahirwe n’uburinzi bw’Imana, Spice Diana yabashije kurokoka.

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubwo uwo mugizi wa nabi yabonaga ko intego ye yo kumwica itagezweho, yahise yerekeza uburakari bwe ku modoka ye ayangiza bikomeye. “Yagerageje kunyica, ariko Imana irankiza. Igihe yabonaga ko ntabashije gupfa, yahise arakara, atangira gusenya imodoka yanjye,” ni ubutumwa bwa Spice Diana bwanditswe mu magambo yuzuyemo ubwoba ariko anashimira Imana yamurinze.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri Uganda ntiziragira icyo zitangaza ku bijyanye n’iri shimutwa ry’agashinyaguro, ariko abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga barasaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo umunyacyaha afatwe ashyikirizwe ubutabera.

Spice Diana, izina rye nyaryo ni Namukwaya Hajara Diana, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda ndetse no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, azwi cyane mu ndirimbo nka Anti Kale, Jangu Ondabe na Siri Regular.

Ni inkuru ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi, kandi Igicumbi News irakomeza kubagezaho amakuru mashya and kuri iki gitero gikomeje gutera impungenge abakunzi b’umuziki n’abamukurikira hirya no hino.