Umugore yababaje benshi nyuma yo gushyingura umwana we ari wenyine

Screenshot_20251012-180836

Umugore wo muri Kenya witwa Kioko Tosh yababaje imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abantu urugendo rubabaje yanyuzemo, ubwo yabuze umwana we akamushyingura mu butayu bwo muri Dubai, aho yari atuye nk’umukozi wo mu rugo, ari kure cyane y’iwabo.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kioko agaragara ari mu butayu, ahagaze iruhande rw’aharuhukiye umwana we, ateraho indabyo nk’ikimenyetso cy’urukundo n’agahinda kadasanzwe. 

“I had to bury my little angel in a foreign land and leave her there,” (nagombaga gushyingura umumarayika wanjye mu gihugu cy’abanyamahanga, nkamusigayo) — aya niyo magambo yanditse mu butumwa bwe, agaragaza uburemere bw’agahinda ke.

Iyo video n’ubutumwa bwe byakoze ku mitima y’abantu ibihumbi byinshi, aho benshi bagaragaje amarangamutima yabo bamwihanganisha, abandi bamushimira ubutwari bwo kubana n’iki kibazo akiri wenyine mu mahanga.

Abenshi mu babonye iyo nkuru bavuze ko Kioko yahaye ishusho nyayo ubuzima bw’abanyafurika benshi baba mu mahanga, aho bahura n’ibibazo bikomeye birimo indwara, urupfu, n’ubwigunge, nyamara bakabura ababasura cyangwa abababwira “turikumwe.”

Iyi nkuru ni isomo rikomeye ryerekana ubuzima bugoye bw’abari mu mahanga baharanira imibereho myiza, rimwe na rimwe bakisanga barimo guhangana n’ibigeragezo bikomeye bari bonyine.

Ubutumwa bwa Kioko Tosh bwongeye kwibutsa isi yose ko, n’ubwo hari abagenda kure y’ibihugu byabo bashaka amahirwe mashya, umubabaro n’urukundo rw’umubyeyi ku mwana we ntibugira imipaka ndetse n’urupfu rutatanya ababyeyi n’abana babo, rugaragaza ko urukundo nyarwo ruhoraho iteka.

Kioko yashyinguye umwana we mu butayu bwa Dubai, ariko inkuru ye yahumurije abandi babyeyi benshi bo mu mahanga bahuye n’ibigeragezo nk’ibye.