Umugabo Yiyahuye Nyuma yo Gushyamirana n’Abagore Be Babiri

Umugabo w’imyaka 29 wo mu mudugudu wa Lukombozi, mu murwa wa Chief Kambombo ho mu karere ka Chama mu ntara y’Uburasirazuba bwa Zambia, yiyambuye ubuzima nyuma y’uko ashinjwa gushwana n’abagore be babiri bapfa gusimburana ku mirimo yo mu murima.
Ibi byemejwe n’umukomisiyoneri wa Polisi y’Intara y’Uburasirazuba, Robertson Mweemba, wavuze ko nyakwigendera yitwa Christopher Mwandila.
Muri raporo yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 21 Nyakanga 2025 ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo (09:30), Mwandila bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri mu makimbirane n’abagore be bombi—Jane Nkhowani na Memory Kakwende—bashwana ku bijyanye n’itegurwa ry’imirimo yo mu murima.
Bwana Mweemba yakomeje avuga ko kuri uwo munsi, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), Bwana Mwandila yahamagaye nyirarume witwa Jonathan Botha, amumenyesha ko amaze kunywa ikinyabutabire kugira ngo yiyambure ubuzima, abitewe n’ibibazo byo mu rugo.
Jonathan Botha yahise yihutira ku nzu ya Mwandila amusanga yamaze gutakaza ubwenge. Yahise amujyana byihuse ku bitaro bya Chama District Hospital ngo yitabweho n’abaganga, ariko byarangiye bamwemeje ko yamaze gupfa.
Umurambo wa nyakwigendera washyikirijwe ibitaro bya Chama aho urimo gutegurirwa isuzumwa (postmortem) ndetse n’indi myiteguro y’ishyingurwa.
Polisi yatangaje ko hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yaba yatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwiyahura.