Umugabo yishe umugore we amuziza indirimbo yari acuranze kuri telefone ye

FB_IMG_1761026533290

Inkuru iteye agahinda yaturutse muri Zambia, aho umugabo bivugwa ko yishe umugore we nyuma y’amakimbirane yaturutse ku ndirimbo yari arimo kumva kuri telefone ye.

Amakuru ava mu baturanyi avuga ko umugore yari yicaye mu rugo acuranga kuri telefone ye indirimbo ifite amagambo agira ati: “Nyina w’umwana ni we wenyine uzi se w’umwana nyakuri, abagabo bo batanga amazina gusa.”

Ngo ubwo umugabo yumvaga ayo magambo, yahise yuzura umujinya n’ibitekerezo byo gukeka ko umugore we ari kumusebya cyangwa kumushinja ko abana batari abe. Amakimbirane yahise avuka hagati yabo, hanyuma bitangira kuba intambara y’amagambo yahindutse urugomo. Mu gihe batonganye, umugabo yaje gufata icyemezo gikomeye cyo gukubita umugore we, bikarangira amwishe.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Twumvise amagambo menshi n’imirindi, nyuma humvikana induru. Twahuruje inzego z’umutekano, ariko basanze umugore yamaze kwitaba Imana.”

Inzego z’umutekano muri Zambia zahise zitabara, maze umugabo arsfatwa ajyanwa mu maboko y’abashinzwe iperereza. Kuri ubu afungiye kuri stasion ya polisi, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’impamvu nyamukuru yateye ayo mahano.

Abaturanyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako gace basabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane mu buryo bw’urugomo, ahubwo bakajya bagisha inama abakuru b’imiryango, abashinzwe ubujyanama mu mibanire, cyangwa polisi igihe habaye kutumvikana mu rugo.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo gikomeje kwiyongera muri Zambia no mu bihugu byinshi bya Afurika cy’ihohoterwa rishingiye mu miryango, aho abantu bagikemura ibibazo byabo mu buryo bw’ubugome aho gukoresha ibiganiro n’ubwumvikane.