Umugabo yatemye amatwi umugore we amuziza ko atamwubaha

FB_IMG_1751648244000

Kericho, Kenya – Igicumbinews.co.rw

Mu karere ka Kericho ko muri Kenya haravugwa inkuru iteye agahinda n’uburakari, aho umugabo yatemaguye amatwi y’umugore we amuziza ko ngo amunanira ndetse “atamwumva” mu byo amubwira.

Uyu mugabo, bivugwa ko afite imyitwarire y’urugomo no kutihangana, yafashwe na polisi nyuma yo gukorera umugore we aya mahano mu rugo rwabo ruherereye mu gace ka Kipkelion West. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko icyaha cyabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, ubwo uyu mugabo yabyukaga ari mu burakari bukabije, yegera umugore we wari mu mirimo yo mu rugo, maze amutemesha icyuma, atemagura amatwi ye yombi.

Abaturanyi bavuga ko uyu muryango wasanzwe urimo amakimbirane akomeye, ariko ntibigeze batekereza ko byagera ku rwego rwo gushaka kumugira ikimuga. Umuturanyi umwe yagize ati: “Twari tumenyereye amagambo mabi n’imirwano hagati yabo, ariko ntabwo twigeze twumva ko umugabo yashobora gukora igikorwa nk’iki kigayitse.”

Nyuma y’uko umugore akomeretse bikomeye, yagejejwe ku bitaro bya Kericho County Hospital aho arimo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe umugabo we yahise atabwa muri yombi na polisi ya Kenya.

Umuvugizi wa polisi muri ako gace yatangaje ko iperereza ryatangiye, kandi ko uyu mugabo azashyikirizwa inkiko akurikiranweho icyaha cy’ihohotera rikabije no kugerageza kwica uwo bashakanye. Yavuze ati: “Ni icyaha gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kandi ntabwo kizihanganirwa. Tugomba guha ubutabera uyu mubyeyi wahuye n’akaga.”

Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abagore muri Kenya ryamaganye ibi bikorwa, risaba ko habaho ingamba zihamye zo kurinda abagore n’abakobwa, cyane cyane mu miryango ibarizwamo ihohotera rihoraho. Umuyobozi waryo yagize ati: “Twifuza ko uyu mugabo ahabwa ibihano bikomeye, kuko ibikorwa nk’ibi bituma abagore bahora mu bwoba kandi binyuranyije n’amategeko n’indangagaciro z’ubumuntu.”

Kugeza ubu, umugore aracyari mu bitaro aho abarwayi n’abaganga bavuga ko uko yakomeretse bidasanzwe. Inzego z’umutekano zisaba abaturage gutanga amakuru ku muryango uwo ari wo wose ugaragaramo imibanire mibi, mbere y’uko havuka ibibazo nk’ibi.