Umugabo yakoresheje umugore we imibonano mpuzabitsina ku gahato akiri ku kiriri ahita yitaba Imana

FB_IMG_1773478473837

Hari amakuru akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umugore umwe avuze ko mukuru we yapfuye nyuma y’uko umugabo we amuhatiye gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe yari akiri ku kiriri nyuma yo kubagwa abyara.

Uyu mugore watangaje aya makuru wo muri Ghana yavuze ko mukuru we yari amaze iminsi ine gusa abyaye abazwe (Caesarean section), ariko akiri mu bubabare bukomeye. Mu gihe yari akiri mu bihe byo gukira no kwitabwaho n’abaganga, ngo umugabo we yamusabye gukora imibonano mpuzabitsina nubwo abaganga baba bagira inama ko umugore wabazwe abyara agomba kubanza gukira neza mbere yo gusubira mu mibonano.

Nk’uko byatangajwe n’uyu murumuna w’uwitabye Imana, mukuru we ngo yagerageje gusobanurira umugabo ko yari akiri mu bubabare bukomeye kandi ko yari akeneye nibura ibyumweru bibiri byo kuruhuka no gukira. Icyakora ngo umugabo ntiyabyakiriye neza.

Yagize ati: “Yamubwiye ko akibabara cyane kandi ko abaganga bamugiriye inama yo kuruhuka mbere yo gusubira mu mibonano mpuzabitsina, ariko umugabo we arabyanga.”

Uyu murumuna w’uwapfuye kandi yavuze ko mukuru we yababwiye ko umugabo we yamubwiye amagambo yamushyiraga ku gitutu, harimo no kumubwira ko ashobora kumuta aramutse akomeje kumwangira.

Uko ubuzima bwabo bwari bumeze

Amakuru yagaragajwe n’abo mu muryango avuga ko uyu mugore yashyingiranywe n’uyu mugabo mu mwaka wa 2021. Mu gihe cy’imyaka ine gusa bari bamaze bashakanye, bari bamaze kubyarana abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Abagize umuryango we bavuga ko nubwo hari ibimenyetso byerekana ko ashobora kuba yaranyuze mu bihe bikomeye mu rugo, ngo ntiyigeze abigaragaza cyangwa ngo abivugeho kenshi.

Bavuga ko yageragezaga kwihanganira ibibazo byinshi mu rwego rwo kurengera urugo rwe no kubungabunga umubano w’abashakanye.

Umwe mu bo mu muryango yagize ati: “Yahitaga aceceka n’iyo hari ibimubabaje, kuko yavugaga ko adashaka gusenya urugo rwe.”

Impungenge ku buzima bw’ababyeyi bamaze kubyara

Abaganga n’inzobere mu buzima bw’abagore bagaragaza ko nyuma yo kubyara, cyane cyane ku babyaye babazwe, umugore aba akeneye igihe gihagije cyo gukira mbere yo gusubira mu mirimo isanzwe irimo n’imibonano mpuzabitsina.

Akenshi abaganga batanga inama ko umugore ashobora gusubira mu mibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru hagati ya bitandatu n’umunani, bitewe n’uko umubiri we uri kugarura ubuzima.

Iyo ibi bitubahirijwe, bishobora gutera ibibazo bikomeye birimo ububabare bukabije, ibisebe byongera gufunguka, kwandura indwara ndetse n’izindi ngaruka ku buzima.

Icyifuzo cy’abashyize hanze aya makuru

Uyu murununa w’uwitabye Imana yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uruhare rushobora kuba rwaragize uruhare mu rupfu rwa mukuru we.

Yavuze ko icyifuzo cye ari uko ukuri kumenyekana, kandi ko ibi byafasha no gukangurira abantu kubaha ubuzima n’uburenganzira bw’abagore bari mu bihe byihariye nko kubyara.

Ati: “Icyo twifuza ni uko ukuri kujya ahagaragara, kandi abagore bagahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo bwo kwitabwaho mu gihe baba bagikeneye kwitabwaho n’abaganga.”