Umugabo yahambwe aziritse mu kiringiti cya rufuku bamuziza ko atitabiraga imihango yo gushyingura abandi

Screenshot_20250829-123748

Abaturage bo mu mudugudu uri mu karere ka Nyatike, Migori ho muri Kenya, batunguwe n’urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 ndetse n’uburyo yahambwe butavugwaho rumwe. Uyu mugabo yashyinguwe aziritse mu kiringiti cya rufuku nta isanduku ndetse mu mva yacukuwe itari ndende, bitewe n’uko abaturage bavuga ko atigeze yitabira ibikorwa byo gushyingura abandi bo mu mudugudu.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu nyakwigendera yari azwiho kwigira nyamwigendaho, atitabira ibikorwa rusange, cyane cyane iyo habaga habaye urupfu mu muryango mugari w’abaturanyi. Bivugwa ko iyo habaga gushyingura, we atahabaga, cyangwa ngo afashe mu gutanga inkunga isanzwe isabwa buri muturage.

Umwe mu baturage yagize ati: “Iyo hagiraga upfa, twese twafatanyaga, buri wese agatanga uko ashoboye. Ariko we ntacyo yajyaga atanga. Noneho abaturage bafashe umwanzuro wo kumuhamba batamuhaye icyubahiro nk’uko bisanzwe.”

Gushyingurwa kwe kwa huti huti kwabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru, bigaragara ko hari abaturanyi batanyuzwe n’icyo cyemezo, kuko bavuga ko urupfu rudakwiye guhabwa igihano nk’uko umuntu aba yaritwaye mu buzima bwe. Hari bamwe basaba ko amategeko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukwiye kugira icyo buvuga kuri bene ibi bikorwa bishobora gusiga icyuho mu bumwe bw’abaturage.

Iyi nkuru yateje impaka mu baturage bo mu karere ka Migori, bamwe bavuga ko ari isomo ryo kwibutsa buri wese ko gufashanya mu bikorwa by’umuryango ari ingenzi, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwangiza indangagaciro z’umuco nyarwanda na kinyafurika zishingiye ku guha icyubahiro uwitabye Imana.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo cy’ihambwa ry’uyu mugabo mu buryo budasanzwe.