Umugabo yafatiye umugore we mu busambanyi baramukubita bamugira intere aho kumusaba imbabazi

Screenshot_20251027-115236

Mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, habaye inkuru itangaje yateje impaka kuri benshi, ubwo umugabo yafatiye umugore we ari kumwe n’umusore bakundana, bikarangira bose bafatanyije kumukubita aho gusaba imbabazi.

Amakuru yatangajwe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko uwo mugabo yari amaze iminsi akeka ko umugore we amuca inyuma, ariko atarabona gihamya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ngo yafashe icyemezo cyo gukurikirana umugore we nyuma yo kubona ubutumwa bumusiga icyasha mu terefone ye.

Uwo mugabo, witwa Moses, ngo yasanze umugore we mu nzu y’umusore bivugwa ko bamaze igihe bakundana. Mu gihe yahageraga, ngo yabasanze bari kumwe mu buryo bw’urukundo, maze ibintu bihita bihinduka intambara.

Ababonye ibyabaye bavuga ko Moses yagerageje kuvuga yoroheje, asaba umugore we gusobanura ibyo yabonaga, ariko umugore we n’uwo musore bahita bitabara, bamurusha imbaraga, bamukubita kugeza ubwo abaturage baje kumutabara.

Umuturanyi umwe yabwiye itangazamakuru ko byari ibintu biteye agahinda. Ati: “Umugabo yari aje avuga nabi ariko agezaho acisha macye. Twabonye umugore we amuhirika hasi, n’undi musore aramufasha, bamukubita n’inkoni. Twahise duhaguruka turamutabar.”

Nyuma y’aho abaturage batabariye, uwo mugabo yajyanywe ku bitaro hafi aho kubera ibikomere yari yagiriye muri iyo mirwano. Umugore we n’uwo musore bakundana bahise bafatwa na polisi, bajyanwa kuri station ya Kayole kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Polisi yo muri Nairobi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibintu byagenze, ndetse inibutsa abaturage ko “guhangana mu buryo bw’urukozasoni cyangwa ibikorwa by’urugomo atari uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu ngo.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ari isomo rikomeye ku bagabo n’abagore bagifite ibibazo by’ubushake, kuko gusuzugurana no kubeshyerana bishobora kurangira nabi.

Iyi nkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaza ko batumiwe n’uko umugore afatanyije n’umusore bakubise umugabo, abandi bakavuga ko byerekana uko indangagaciro z’imiryango zikomeje gusubira inyuma muri sosiyete.