Umugabo uheruka kubaza ikibazo Perezida Ndayishimiye ari mu mazi abira
Ndayisaba Vianney, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe Aluchoto riharanira uburenganzira bwa muntu, aravuga ko ubuzima bwe butagifite umutekano uhagije, nyuma y’ibyo yatangaje bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko, mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abaturage ku wa 26 Ukuboza 2025 i Muramvya.
Uyu murwanashyaka avuga ko kuva icyo kiganiro cyaba, yatangiye kwakira ubutumwa n’amatelefone menshi amutera ubwoba, amubwira ko akwiye guhagarika ibikorwa bye byo kuvugira abagore n’impfubyi, cyane cyane mu bibazo bijyanye n’inyagwa ry’amasambu n’imitungo.
Abantu bambaye nk’abashinzwe umutekano bashatse kumujyana ku ngufu
Nk’uko abisobanura, mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2026, haje abantu batanu bambaye imyambaro imeze nk’iy’abashinzwe umutekano, bitwaje intwaro, baje mu modoka itari ifite ibirango biyiranga.
Abo bantu ngo bageze aho atuye babaza izina rye, bahita bagerageza kumushyira muri iyo modoka ku ngufu. Avuga ko yari agiye kujyanwa, ariko abaturage bari hafi aho baratabara, bamubuza kugendana nabo.
Vianney yagize ati: “Sinumva impamvu umuntu yakwitwa umunyacyaha cyangwa akageragezwa kugirirwa nabi kubera ibyo yavuze ku mugaragaro agamije ko amategeko yubahirizwa,”.
Yongeraho ko yahise atanga ikirego mu nzego zibishinzwe, asaba ko umutekano we n’uw’umuryango we wakingirwa.
Asaba Leta guhana abigira hejuru y’amategeko
Ndayisaba Vianney avuga ko adashobora kwakira ko umuntu ahigwa kubera gutanga igitekerezo cye mu bwisanzure, cyane cyane iyo ari igitekerezo kigamije kunenga ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu.
Asaba Leta y’u Burundi gufata ingamba zikomeye ku bantu bose biyita ibihangange, bagashaka kwigira hejuru y’amategeko, kugira ngo amategeko yubahirizwe kuri bose nta vangura.
Ibyavuzwe n’inzego za Leta n’iza Polisi
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Umutekano n’Imiyoborere y’Igihugu, Pierre Nkurikiye, uyivugira, yatangaje ko nta makuru aramenyeshwa kuri icyo kibazo.
Yagize ati: “Nta raporo turahabwa. Ariko niba yarahuye n’ikibazo nk’icyo, arasabwa kwegera inzego z’umutekano zimwegereye kugira ngo hakorwe iperereza.”
Na ho Nsengiyumva Désiré, uvugira Polisi y’u Burundi, yavuze ko icyo kibazo batarakimenya ku mugaragaro, ariko yemeza ko bagiye kugikurikirana. Ati: “Hari igihe abantu biyitirira inzego z’umutekano. Tugiye gukora iperereza tumenye neza uko byagenze, hanyuma dutange ibisobanuro,”.
Impungenge ku mutekano w’abaharanira uburenganzira bwa muntu
Iki kibazo cyongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’abaharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane abakora ku bibazo bikomeye birimo iby’amasambu, ihohoterwa n’akarengane.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko kurinda umutekano w’abaharanira uburenganzira bwa muntu ari ingenzi, kuko ibikorwa byabo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubutabera, imiyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu.
Mu gihe iperereza ritaratanga umwanzuro, Ndayisaba Vianney avuga ko azakomeza inshingano ze zo kuvugira abatishoboye, asaba Leta n’inzego z’umutekano kumufasha kugira ngo akore akazi ke mu mutekano usesuye.
