Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 15 agahita amugurira ikinini kirinda gusama
Urukiko rw’Ibanze rwa Katete ruri kuburanisha Raphael Phiri wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Katete (District Commissioner), ushinjwa gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 15 y’amavuko. Nyuma yo kumusambanya, uyu mugabo bivugwa ko yagiye mu Karere ka Chipata kugura ikinini kirinda gusama (Morning After Pill) ngo aguhe uwo mwana.
Ibi byatangajwe mu rubanza ruri imbere y’urukiko ruyobowe na Nchimunya Munkombwe, umushinjacyaha mukuru wa Leta.
Umwana wahohotewe yabwiye urukiko ko ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, sekuru yamusabiye uruhushya ku ishuri ngo ajye kumusura iminsi ine mu rugo iwe. Icyo gihe, yabaga wenyine.
Nk’uko uwo mwana yabivuze mu buhamya bwe, saa moya z’umugoroba (19h00) Phiri yamujyanye muri Pangani Lodge gufatira amafunguro ya nimugoroba, hanyuma basubira iwe ahagana saa tatu z’ijoro.
Ageze mu rugo, umwana yagiye kuryama mu cyumba cye, ariko sekuru aza kumusanga amwinginga ngo aze kuryama mu cyumba cye. Uwo mwana yavuze ko ari bwo sekuru yamusabye gukuramo imyenda maze akamusambanya.
Bukeye bwaho, Phiri ngo yamujyanye mu Karere ka Chipata, aho yamuguriye ikinini kirinda gusama, akimusaba kugifata.
Urukiko rwakomeje kumva ko ubwo amashuri yarangiraga ku wa 8 Kanama 2025, uwo mwana yongeye gusura sekuru we, wari utuye hamwe n’abandi bana be babiri.
Ku wa 13 Kanama, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo (04h00), Phiri yamuhamagaye amubwira ngo aze mu cyumba cye, aho yongeye kumusambanya. Byasubiyemo ku wa 15 Kanama, ndetse no ku wa 19 Kanama muri uwo mwaka.
Nyuma y’ibi bihe byose, uwo mwana yaje kubibwira umuvandimwe we bari baturanye ku itariki ya 22 Kanama, nyuma abibwira mushiki we mukuru uba i Livingstone.
Icyo gitondo cya tariki ya 22 Kanama ahagana saa ine (10h00), Phiri yohereje umushoferi we kujya kumufata ngo amuzane ku biro bye. Agezeyo, yamusabye kutongera kubwira abantu ibyabaye.
Nyuma yaho gato uwo munsi, polisi yaje gufata uwo mwana imujyana kwa muganga ngo asuzumwe, nyuma y’uko mukuru we yari yamaze gutanga ikirego kuri Station ya Polisi ya Livingstone.
Umutangabuhamya wa kabiri, ari we mushiki mukuru w’uwo mwana, yabwiye urukiko ko sekuru wabo Phiri yabaye umurinzi w’umwana kuva ku wa 12 Gashyantare 2024, nyuma y’urupfu rwa nyina w’umwana wari imfura ya Phiri.
Yavuze ko uwo mwana yamubwiye ko yagiye asambanywa na sekuru we, bituma ahita atanga ikirego kuri polisi.
Undi mutangabuhamya, umuyobozi wungirije w’ishuri uwo mwana yigagaho, yavuze ko ku wa 4 Nyakanga 2025, Phiri yamuhamagaye amusaba uruhushya rwo gusohora uwo mwana ku ishuri. Uruhushya yararuhawe, maze Phiri ajyana uwo mwana hamwe n’umushoferi we.
Urubanza rw’uyu wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Katete ruzasubukurwa ku wa 10 Ugushyingo 2025.
