Umudepite Peter Salasya yandikiye Perezida Ruto amunenga ku mushinga wo kubaka urusengero ruhenze mu busitani bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu

Capture-og_image

Muri ibi bihe igihugu cya Kenya cyugarijwe n’ikibazo cy’ubuzima buhenze n’imisoro y’ingorabahizi, Umudepite uhagarariye akarere ka Mumias East, Peter Salasya, yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida William Ruto, amusaba guhagarika umushinga wo kubaka urusengero rushya rugomba kuzubakwa mu Biro by’umukuru w’igihugu, rufite agaciro ka miliyari 1.2 z’amashilingi ya Kenya.

Ibaruwa yuje uburakari n’impungenge

Mu ibaruwa yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, Salasya yagaragaje ko ashidikanya ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwa Ruto, avuga ko gushyira imbere ibikorwa nk’urwo rusengero bihabanye n’ibikenewe n’abaturage muri iki gihe igihugu gihanganye n’ubukene n’izamuka ry’ibiciro ritigeze ribaho mu mateka aheruka.

Yagize ati:
“Nywkubahwa Perezida, nubwo nsanzwe ndi umuKristu w’ukuri, sinshobora kwihanganira kubona leta yishora mu mishinga nk’iyi idafite umumaro mu buzima bw’umuturage usanzwe. Benshi barashonje, abandi barirukanywe mu kazi, abandi ntibakibasha kwishyura amashuri y’abana. Ariko Ruto we atekereza ku nyubako y’urusengero rw’agatangaza?”

Salasya yavuze ko icyemezo cyo gutanga miliyari 1.2 kuri uyu mushinga ari igisebo ku gihugu gifite abaturage benshi badafite amazi meza, amashanyarazi, ubuvuzi n’uburezi bufatika.

Umushinga watangiye gute?

Uyu mushinga watangiye kugarukwaho muri Kamena 2025, ubwo hatangazwaga ko ubuyobozi bwa Kenya buteganya kubaka urusengero runini ruzajya rwakira amasengesho y’igihugu ndetse n’ibirori by’iyobokamana. Bivugwa ko iyi nyubako izaba iherereye imbere ya State House, ikazajya yifashishwa mu masengesho ya Perezida, abagize guverinoma ndetse n’abashyitsi bakuru b’igihugu.

Perezida Ruto, umaze kumenyekana nk’umuyobozi ushyira imbere ibikorwa by’iyobokamana, avuga ko “kenya ari igihugu cy’Imana”, akaba akunze gutegura amasengesho n’amateraniro ya gikirisitu ahuza abayobozi n’abayoboke b’amadini atandukanye.

Ibitekerezo by’abaturage n’abanyapolitiki

Ibaruwa ya Salasya yakurikiwe n’inkundura y’ibitekerezo bitandukanye. Bamwe mu baturage ndetse n’abanyapolitiki bavuga ko uyu mudepite avuze ibyo benshi batekereza ariko batinya gutangaza. Ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) na Facebook, abatari bake bagaragaje ko ari “ubwiyemezi n’ukwigaragaza kw’ikirenga” kuba Perezida Ruto yahitamo inyubako nk’iyi mu gihe abaturage bacibwa imisoro y’urudaca.

Undi muturage yagize ati:
“Ubwo se aho guhindura Kenya iteye imbere, tugiye kuyihindura nka Vatican?”

Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abaturage (Civil Society) na ryo ryamaganye uyu mushinga, risaba inteko ishinga amategeko guhagarika gukoreshwa ry’ayo mafaranga, rigasaba ko yashorwa mu bikorwa remezo bikenewe cyane.

Salasya ntiyigeze acisha make

Peter Salasya si ubwa mbere anenga ubuyobozi bwa Perezida Ruto. Yamenyekanye nk’umudepite w’intyoza mu kuvuga ukuri atarya iminwa, kandi akunze kurwanya gahunda za guverinoma abona zidaha agaciro ubuzima bw’abaturage. Muri iyi baruwa ye, yanasabye inteko ishinga amategeko gutumiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, asobanure aho amafaranga y’uwo mushinga azava, mu gihe igihugu gifite imyenda ikomeye y’amahanga ndetse n’icyuho kinini mu ngengo y’imari.

Icyifuzo cy’Abaturage

Hari icyifuzo cyakomeje kugarukwaho n’abantu benshi: bavuga ko urwo rusengero bashaka kurwubakwa ariko bitabaye ku giciro cy’imibereho y’abaturage. Bamwe bavuga ko niba ari ngombwa ko habaho aho gusengera, byakorwa mu buryo bworoshye, hatabayeho gutanga miliyari z’amashilingi mu gihe ibitaro n’amashuri bifite ibibazo bikomeye.


Icyo amategeko avuga

Abasesenguzi bavuga ko gukoresha umutungo wa Leta mu bikorwa by’iyobokamana bidasobanutse neza mu itegeko nshinga rya Kenya, rikumira ibikorwa byose bishobora kuvanga Leta n’amadini. Bityo, Salasya ashobora no gutera inkunga urubanza rusaba guhagarika uwo mushinga.

Ibaruwa ya Peter Salasya isa n’iyabaye ijwi ry’abaturage benshi bafite impungenge n’agahinda ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwa Perezida Ruto. Mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu, abaturage ba Kenya barasaba ubuyobozi gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage aho kwibanda ku mishinga y’amadini itari ku isonga ry’ibyihutirwa.


 IgicumbiNews.co.rw
©2025 Igicumbi News