Umucanshuro Kabuhariwe wa Wagner yiciwe mu ntambara

Igicumbi News – Mali, tariki ya 18 Nyakanga 2025
Igor Nesterov, wahoze atoza umukinnyi w’iteramakofe w’Uburusiya Alexander Povetkin wigeze kuba umukinnyi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, yapfuye arasiwe ku rugamba muri Mali aho yari yaragiye mu bikorwa bya gisirikare nk’umunyamuryango wa Wagner Group.
Urupfu rwe rwemejwe n’ikigo World of Boxing, gikorana bya hafi na bamwe mu bakinnyi b’iteramakofe b’Abarusiya, bavuze ko ruteye intimba mu bantu benshi cyane cyane mu muryango wa siporo n’inshuti ze za hafi. Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwatangaje ko bubabajwe bikomeye no kubura uyu mugabo wari warahisemo kuva mu mikino ya siporo ngo yinjire mu buzima bw’intambara.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubutasi bw’igisirikare cya Ukraine, Nesterov yasobanuwe nk’umuntu warwanye mu bice bibiri birimo Ukraine ndetse na Afurika, by’umwihariko Mali. Ibi byemejwe kandi n’umugore we, Zhanna Nesterova, wagaragaje ko umugabo we yabanje kujya ku rugamba muri Ukraine mbere yo koherezwa muri Afurika nk’umusirikare w’ikirenga mu mutwe wa Wagner.
Alexander Povetkin, umwe mu bigaragaje cyane mu iteramakofe ry’Uburusiya ndetse n’ishyirahamwe yashinze, Olexander Povetkin Foundation, bashyize hanze ubutumwa bwo kunamira no kwihanganisha umuryango wa Nesterov, bavuga ko yari umuntu w’intwari, witanze mu bikorwa yizeye n’ubwo bitari mu murongo umwe n’ubuzima bwa siporo yamamaye mo mbere.
Nubwo amakuru ye yamenyekanye binyuze mu bantu bo mu muryango ndetse n’inzego z’abasivili zamenye uko byagenze, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ntiyigeze itanga ibisobanuro cyangwa se ngo igire icyo itangaza ku rupfu rwa Nesterov, nk’uko bisanzwe bigenda ku basirikare bari hanze y’imirongo ya gisirikare ya Leta.
Umuryango wa Wagner, wari umaze igihe wararanzwe n’ibikorwa bitavugwaho rumwe mu ntambara ziri hirya no hino, ukomeje kugaragara mu bikorwa by’imirwano mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo Mali, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi. Benshi mu bari bagize uyu mutwe bashinjwa kwitwara nk’abacancuro batubahiriza amategeko mpuzamahanga y’intambara.
Urupfu rwa Nesterov ruzamura ibibazo byinshi ku ruhare rw’Abanyarusiya mu ntambara ziba ku mugabane wa Afurika ndetse no ku ngaruka z’ihuriro ry’umukino wa siporo n’igisirikare. Abasesenguzi bavuga ko hakwiye kwigwa ku buryo abantu baturuka mu mikino bajyanwa cyangwa bifatira icyemezo cyo kujya ku rugamba, bakirengagiza ibibazo bijyanye n’umutekano n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.