Umubyeyi yafashwe n’inda ari gufana Igare, yibarukira umwana amwita “Ange UCI Noella”

Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru itangaje y’umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, wibarutse umwana w’umukobwa mu buryo butari bwitezwe, ubwo yari mu bitaramo byo gushyigikira abakinnyi b’Amagare muri Shampiyona y’Isi y’Amagare kuri Kigali Convention Centre.
Abimpaye Gentille wari wagiye gufana nk’abandi benshi bari bashyigikiye abakinnyi b’u Rwanda, yatunguwe n’uko igise kimufashe ari hagati mu bafana. Abari hafi ye bahise bamuhamagarira Ambulance imujyana kwa muganga aho yahise yibaruka umwana w’umukobwa ameze neza.
Mu byishimo byinshi byakurikiye iki gikorwa cy’Imana, uyu mubyeyi yahise afata icyemezo cyo kwita umwana we “Ange UCI Noella”, izina rifite ubusobanuro bwimbitse. “Ange” bivuze umumalayika, “UCI” rikaba rifite isano n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (Union Cycliste Internationale) ryateguye irushanwa ryari ryamurenze ishyaka, naho “Noella” rikaba rihagarariye amahoro n’ibyishimo byo kuvuka kw’umwana mu bihe by’amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugarura imbaraga, Abimpaye Gentille yagize ati:
“Nari nishimye cyane nishimira uko abakinnyi bacu bari bari kwitwara. Sinigeze ntekereza ko umwana azaza muri uwo mwanya. Ubu nsanga ari impano yihariye Imana yampaye muri ibi birori. Ni yo mpamvu namwise Ange UCI Noella.”
Abari aho mu gihe ibi byabaga, bavuga ko iyi nkuru yakiriwe nk’igitangaza cy’urukundo n’ibyishimo mu bafana n’abitabiriye amarushanwa. Benshi bamwifurije amahirwe masa ndetse bamusabira ko uyu mwana yazakura akagira impano n’imbaraga nk’iz’abakinnyi b’Amagare.
Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI World Championships) yabereye i Kigali yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, ikaba yarabaye umwanya wihariye wo kugaragaza impano z’Abanyarwanda n’ubushobozi bw’igihugu mu kwakira ibirori mpuzamahanga.
Kuri ubu, umubyeyi n’umwana bari mu buzima bwiza, aho abakunzi b’uyu mukino bakomeje kumwoherereza ubutumwa bw’urukundo n’amashimwe ku mbuga nkoranyambaga.