Umubiligi uyobora Enabel yirukanywe mu Burundi ahabwa amasaha 48 yo kuba yagiye

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kugaragara umwuka w’ubushyamirane hagati y’inzego zayo n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga. Kuri ubu, David Leyssens, wari umuyobozi w’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere Enabel mu Burundi, yatangajwe nk’utakiri uwo kwihanganirwa (persona non grata) n’inzego z’igihugu, ategekwa guhita ava mu gihugu.
Amakuru Igicumbi News ifite aturuka i Bujumbura avuga ko uyu muyobozi yahawe amasaha 48 gusa ngo abe yavuye ku butaka bw’u Burundi, aho ategerejwe guhaguruka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Ibi byakurikiye igikorwa cya Leyssens cyo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa The Continent. Iyo nkuru yavugaga ku kibazo gikomeye cy’ibura rya lisansi mu Burundi ndetse n’isoko rya magendu ryiyubakiye kuri icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’u Burundi bwasanze iki gikorwa nk’icyo kibangamira isura y’igihugu no gusiga icyasha ubuyobozi, ari na byo byatumye hafatwa umwanzuro wo kumwirukana byihuse.
David Leyssens yari amaze umwaka umwe gusa ayobora ibikorwa bya Enabel mu Burundi. Ikigo cy’Ababiligi gikora imishinga inyuranye igamije iterambere ry’abaturage, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ubuzima n’ibidukikije.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Enabel i Buruseli cyangwa ubuhagarariye Ububiligi muri Bujumbura ntiburatanga itangazo ryuzuye ku mwanzuro watewe n’u Burundi, ariko amakuru atugeraho avuga ko uyu muryango ushobora gushaka inzira zo gukomeza ibikorwa byawo mu gihugu nubwo umuyobozi mukuru wawo yirukanywe.
Iyi si inshuro ya mbere u Burundi bufata umwanzuro nk’uyu, kuko mu bihe bishize hari n’abandi bakozi b’imiryango mpuzamahanga birukanywe bagashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano cyangwa gusakaza amakuru yateshaga agaciro igihugu, nyamara baba bagaragaza ibibazo nyakuri bihari.