Uko umuhanzi Sir Elton John yabeshye ko arwaye agasohora amafoto agaragaza ko arembeye mu bitaro

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Elton John, yongeye gutera urujijo ku bafana be n’abakunzi b’umuziki n’umupira w’amaguru nyuma yo kugaragara mu mafoto aryamye ku gitanda cy’ivuriro, asa n’uwarwaye bikomeye.
Nyuma gato, byaje kumenyekana ko ibyo yari abeshya, ahubwo ari igice cy’igikorwa cyo kwamamaza filime nshya bari gukora. Ibi byatumye abakunzi be benshi bumva batunguwe, bamwe bakomeza kumutera inkunga abandi bagaragaza ko babuze aho bahera bamenya ukuri.
Nyuma y’umunsi umwe gusa, Elton John yahise agaragara mu ruhame ku kibuga cya Watford FC, aho yakiriwe nk’umunyacyubahiro udasanzwe. Abafana b’iyi kipe n’abakunzi b’umuziki bakiriye kugaruka kwe nk’ikimenyetso cy’uko akiri muzima kandi akiri hafi cyane y’umuryango we n’abafana.
Elton John, wabaye Perezida wa Watford kugeza mu 2002, akomeje kuba Honorary Life President w’iyi kipe ndetse ni umwe mu bafana bayo b’inkoramutima.
Ibi byose byabaye mu gihe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Sir Paul McCartney na Garth Brooks bari mu mushinga wo kugarura ku rubyiniro itsinda rya Rock ryari rimaze igihe kinini ritarongera gukora ibitaramo, aho bazaba bahuriye mu gitaramo cy’amateka.
Kugaragara kwa Elton John ku kibuga nyuma y’urwo rujijo rw’amafoto yo mu bitaro byatumye benshi bongera gusubiza umutima mu gitereko, ndetse byerekana uburyo umuhanzi ukomeye ashobora guhuza umuziki, sinema n’umupira w’amaguru mu buryo budasanzwe.