Mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 80 y’intsinzi y’Uburusiya ku ba Nazi, Perezida Vladimir Putin yahuye na Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso mu biganiro byihariye byibanze ku mubano wa dipolomasi n’umutekano hagati y’impande zombi.
Uyu mubonano waje mu gihe Burkina Faso ikomeje gushimangira umubano n’Uburusiya, binyuze mu bufatanye mu by’umutekano, ikoranabuhanga, uburezi n’ubucuruzi. Perezida Putin na Kapiteni Traoré bagaragarijwe ko ibihugu byo mu karere ka Sahel, birimo Burkina Faso, bifite ubushake n’umurava mu kwiyubakira uburyo bwo kwirwanaho no kurinda umutekano wabyo bwite.
Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Andrei Belousov, nawe yashimangiye ko Sahel ari urugero rw’ubwigenge bwa politiki n’iyubahirizwa ry’inyungu z’igihugu ku buryo bwigenga. Ibi yabitangaje nyuma yo guhura na Salifou Modi, Minisitiri w’Ingabo wa Niger, mu bikorwa byo kwibuka intsinzi y’imyaka 80 ya Uburusiya.
Impinduka nshya za Kapiteni Traoré
Kapiteni Ibrahim Traoré amaze igihe gito ayoboye Burkina Faso, ariko amaze kugaragaza icyerekezo gishya ku bijyanye n’imiyoborere n’imibanire n’amahanga. Ku isonga y’ibyo yakoze harimo:
Guhagarika umubano wa gisirikare n’Ubufaransa, ahitamo gufunga ibirindiro by’ingabo z’Abafaransa no gusaba abasirikare babo kuva ku butaka bwa Burkina Faso.
Kwigobotora ingoyi y’ibihugu by’iburengerazuba (Uburayi), ahitamo kugendera ku mahitamo y’ubwigenge bwa politiki, ashingiye ku nyungu z’abaturage be.
Kongera umubano n’Uburusiya na China, by’umwihariko mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, ubufatanye mu buhinzi, uburezi ndetse n’ikoranabuhanga.
Kurema ihuriro rishya ry’ibihugu bya Sahel birimo Mali, Niger na Burkina Faso, riharanira kwigenga kw’akarere no gukumira ubukoloni bushya.
Mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje kunenga izi mpinduka, Traoré n’abandi bayobozi bo muri Sahel bagaragaza ko ari inzira yo kwigira no kurengera ubusugire bw’ibihugu byabo.
Uburusiya: inshuti nshya ya Burkina Faso
Uburusiya burimo kwagura ibikorwa byabwo muri Afurika binyuze mu bufatanye bushya, aho bwinjiye mu bijyanye no guhugura abasirikare, gutanga ibikoresho by’umutekano no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano z’ibihugu byo muri Sahel. Ibi bikorwa byishimiwe cyane n’abaturage ba Burkina Faso, aho Kapiteni Traoré akunzwe cyane n’urubyiruko kubera icyerekezo cye gishingiye ku kwigira.
Uruzinduko rwa Kapiteni Ibrahim Traoré mu Burusiya ndetse n’umubano ukomeje gutera imbere hagati ya Ouagadougou na Moscow ni ikimenyetso cy’uko isi ya politiki igenda ihinduka, ndetse ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nabyo bishobora kwihitiramo ababafasha, batagombye guterwa igitutu n’ibihugu bikize.
Bizimana Desire/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro Perezida Putin yagiranye na Perezida Traore: