Uko kurya ibiryo byatekewe ku Ipanu bishobora kuba intandaro y’ibyago ku buzima bwawe

Screenshot_20250826-151402

Ubushakashatsi bushya bwakoze hifashishijwe ikoranabuhanga rya molecular imaging hamwe no gusuzuma uduce tw’utuvungukira duto (particle analysis) bwerekanye amakuru atangaje: ikibara kimwe kivungutse ku ipanu gishobora kurekura nibura uduce duto twa microplastics tugera ku 9,000 mu biryo umuntu ateka.

Ibi bikaba byerekana ko uko ibikoresho byo mu gikoni bikunze kwangirika aribyo bikomeza kuba inkomoko y’ibibazo bishya ku buzima. Iyo ipanu yangiritse cyane—nko kugira ibibara byinshi ubushakashatsi bwerekanye ko ishobora kurekura ibice bisaga miliyoni 2.3 bya microplastics mu gihe kimwe cyo guteka.

Microplastics: ibyo amaso adashobora kubona, ariko bifite ingaruka

Abashakashatsi basobanura ko ibi bice bidahita bigaragara ku jisho ry’umuntu, ariko bikaba bifite ubukana ku buzima. Iyo byinjiye mu mubiri binyuze mu biryo, bishobora:

  • Kwibika mu bice by’ingingo bitandukanye by’umubiri,
  • Kuzahaza cyangwa guhungabanya imikorere y’imisemburo (hormones),
  • No kugira uruhare mu ndwara zigaragara nyuma y’igihe kirekire.

Icyihutisha kwangirika kw’ipanu

Raporo ivuga ko ibintu nk’ibi bikurikira ari byo byihutisha uburyo ipanu ya Teflon yangirika:

  • Gukoresha ibikoresho bikozwe mu cyuma mu kuvanga cyangwa mu gukoresha ku ipanu,
  • Ubushyuhe buri hejuru cyane bukomeza kwangiza icyuma gikoze ipanu,
  • No gukoresha ipanu igihe kirekire idasimburwa.

Impuruza ku bantu bose bakoresha amapanu 

N’ubwo amapanu akunzwe cyane kubera ko atuma ibiryo bidashirira cyangwa ngo bifate ku cyuma, ubu bushakashatsi buributsa ko gukomeza kuyakoresha yangiritse bishobora kuba intandaro y’uburwayi butagaragara ako kanya.

Abahanga barasaba abantu kujya basimbuza amapanu igihe babonye yatangiye gukoboka, kandi bakirinda kuyakoresha mu bushyuhe bukabije.