Uko imirambo y’Abasirikare b’u Burundi muri Congo yinjizwa mu gihugu mu ibanga

img-20231109-wa0004

Mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), amakuru ava mu gihugu cy’Uburundi aravuga ko abasirikare benshi b’Abarundi bakomeretse bikomeye ndetse n’abaguye ku rugamba batwarwa mw’ibanga banyujijwe ku cyambu cya Rumonge, mu ntara ya Burunga.

Rumonge ihindutse inzira y’ibanga

Amakuru aturuka ku baturage batuye hafi y’icyambu cya Rumonge ndetse no mu nzego z’umutekano avuga ko mu minsi ishize amato aturuka muri Sud-Kivu yakomeje kugera kuri icyo cyambu atwaye abasirikare bakomeretse n’imirambo y’abaguye ku rugamba.

Bamwe mu baturage babwiye Sos Media ko ku wa Kane babonye ubwato burimo imirambo myinshi. Nyuma yo kugera ku cyambu, imodoka za gisirikare zahise zihagera zitwara iyo mirambo mu ibanga rikomeye, hatabayeho gutangaza amakuru ku mugaragaro.

Andi makuru yemeza ko abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya gisirikare byo mu Kamenge, mu majyaruguru ya Bujumbura, aho bivugwa ko hari kwakira umubare munini w’abasirikare bakomerekeye ku mirongo y’urugamba.

Imirwano ikaze i Minembwe, Fizi na Mwenga

Abarwanyi b’Uburundi boherejwe mu burasirazuba bwa Kongo bari mu duce twa Minembwe, Fizi na Mwenga, ahabereye imirwano ikomeye mu mezi ashize. Ku ruhande rumwe hari ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo hamwe n’ingabo z’Uburundi (FDNB), naho ku rundi ruhande hari umutwe wa M23.

Umutwe wa M23 ubu uri mu ihuriro ryitwa Alliance Fleuve Congo (AFC) riyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ayobora komisiyo y’amatora ya Kongo (CENI).

Mu karere ka Minembwe, haravugwa kandi uruhare rw’umutwe wa Twirwaneho ushyigikiye M23. Amakuru aturuka ku babonye imirwano avuga ko bamwe mu basirikare b’Uburundi bishwe n’ibitero by’indege zitagira abadereva byagabwe ku birindiro byabo i Ilundu, Kalongi, Bichumbi no ahazwi nka “point zéro”. Hari n’abarasiwe i Mulima na Nyaluhinga.

Abakomeretse bamwe bajyanwa ku bitaro bya Fizi na Baraka mbere yo koherezwa i Bujumbura, hakoreshejwe kajugujugu, imodoka n’amapikipiki.

U Burundi n’uruhare rwabwo mu ntambara

Raporo zitandukanye zasohotse mu mpera za 2025 zagaragaje ko Uburundi bwohereje abasirikare ibihumbi mirongo mu burasirazuba bwa Congo muri 2025. Nyuma y’igihe havuzwe ko bamwe bakuwe ku rugamba, ariko amakuru mashya agaragaza ko hari abongeye koherezwa.

Mu ijambo yigeze kugeza ku rubyiruko rw’Imbonerakure, Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiye yashimye ubutwari bw’ingabo z’igihugu cye, avuga ko zagize uruhare rukomeye mu gukumira ko “Abanyarwanda bigarurira Congo.”

Ku ruhande rwa Kongo, Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha M23, mu gihe Kigali ivuga ko Kongo n’Uburundi bifasha umutwe wa FDLR, ugizwe n’abarwanyi b’Abanyarwanda bamwe bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirombe bya Rubaya n’inyungu z’intambara

Ihuriro rya AFC rigenzura uduce twinshi two mu ntara za Nord-Kivu na Sud-Kivu, harimo agace ka Rubaya kazwiho ubucukuzi bwa coltan nyinshi ku rwego rw’isi. Iyo coltan itanga tantale ikoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho, ibintu bituma aka gace kagira agaciro gakomeye mu bukungu n’inyungu za politiki.

Ku wa 24 Gashyantare 2026, hatangajwe urupfu rwa Coloneli Willy Ngoma, wari umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare. Urupfu rwe rwemejwe n’umuvugizi wa AFC, Lawrence Kanyuka.

Amasezerano ya Washington n’ukudacika kw’imirwano

Nubwo ku wa 4 Ukuboza 2025 hari hasinywe amasezerano i Washington hagati ya Kigali na Kinshasa agamije kugabanya ubushyamirane, imirwano iracyakomeje mu burasirazuba bwa Kongo.

Kugeza ubu, Leta y’Uburundi ntiratangaza ku mugaragaro umubare w’abasirikare bayo bamaze kugwa ku rugamba cyangwa abakomeretse.

Mu gihe imirwano ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi, icyambu cya Rumonge gikomeje kuvugwaho kuba inzira ikoreshwa mu kwakira abakomeretse n’imirambo y’abasirikare mu ibanga rikomeye.