Uganda igiye kwakira umunyabyaha wa mbere Amerika yirukanye

1284

Kilmar Abrego Garcia, umunyagihugu wo muri El Salvador uri ku isonga ry’impaka hagati ye n’inzego z’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwisanga mu bibazo bikomeye nyuma y’uko asabwe kwitegura koherezwa muri Uganda.

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’inzego za Department of Homeland Security (DHS) nyuma y’uko Abrego Garcia yanze kwakira icyifuzo cyo koherezwa muri Costa Rica, mu gihe yari yemerewe kugumana igihano cyo gufungwa no kwemera icyaha cyo gucuruza abantu. Uyu mugabo we yahisemo kwivugira ko ari umwere, ndetse akomeza kurwana ku ifungwa rye mu rukiko.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Abrego Garcia yarekuwe muri gereza yo muri Tennessee aho yari afungiwe, kugira ngo ategereze urubanza ruzabera muri Leta ya Maryland. Ariko bidatinze, uwo munsi nyine, inzego za DHS zabwiye abamwunganira mu mategeko ko agomba kwitaba ku wa Mbere kugira ngo atwarwe ajyanwe muri Uganda.

Iki kibazo cya Abrego Garcia cyatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru kuva mu kwezi kwa Werurwe, ubwo byari byatangajwe ko yoherejwe mu gihugu cye cya El Salvador habaye ikosa ry’ubutegetsi, hanyuma mu kwezi kwa Kamena asubizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu zategetswe n’urukiko.

Abanyamategeko be bavuga ko uyu mwanzuro mushya wo kumwohereza muri Uganda ari igihano ahabwa kubera ko yigeze kurwanya isohorwa rye mu gihugu no gusaba ubutabera. Bemeza ko ari uburyo bwo kumucecekesha no kumubuza uburenganzira bwo kwiregura imbere y’amategeko.

Uru rubanza rwatumye hari impaka zikomeye mu banyamategeko n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba ari urugero rubi rw’uburyo abimukira n’impunzi bafatwa igihe bahanganye n’inzego z’igihugu.