Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hari umuhanda ugiye gufungwa by’agateganyo

Umujyi wa Kigali watangaje ko hari ibikorwa byo kubaka ikiraro ku muhanda wa KN 2 Avenue (Nyamirambo – Karama) bizatuma igice cy’uwo muhanda gifungwa mu gihe cy’iminsi ibiri.
Igice kizafungwa ni hagati y’amasangano ya KN 379 Street na KN 337 Street. Umuhanda uzafungwa guhera saa sita z’ijoro ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025 saa sita z’ijoro.
Mu gihe iyi mirimo izaba ikorwa, imodoka zisanzwe zikoresha KN 2 Avenue zizayoborwa n’abakozi b’Umujyi bari aho kandi zikoreshe indi nzira biciye kuri KN 379 Street na KN 337 Street.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abaturage ku bw’ubufatanye n’ubwumvikane, buvuga ko ibi bikorwa bigamije kunoza imihanda no gufasha abagenzi kugenda neza.
Ifoto yashyizwe mu itangazo igaragaza igice kizafungwa n’inzira zindi zishobora gukoreshwa mu gihe imirimo izaba iri gukorwa. Umuhanda wa Nyamirambo–Karama ni umwe mu ikoreshwa cyane n’abagenzi bava cyangwa bajya mu bice bya Karama, Nyamirambo na Rwezamenyo.