Ubusesenguzi: Sina Gérard FC iraserukira mu rugo mu gihe Gicumbi FC yerekeza mu Gasiza
Umunyamakuru wa Igicumbi News Online TV na www.igicumbinews.co.rw yakoze ubucukumbuzi kuri iyi mikino. Aho kuri uyu wa Gatandatu kuri Nyirangarama Sina Gerard FC itangira shampiyona icakirana na UR FC mu gihe umukino w’undi wa Gicumbi FC na Tsindabatsinde FC urabera mu Gasiza.
Urebye urugendo ruva mu Gasiza rujya Nyirangarama nta n’iminota mirongo itatu irimo umuturage agenda n’amaguru bikaba bizaba inzira nziza y’uko utuye muri Ako gace azareba umupira ashaka.
Gusa Sina Gérard FC itaramara imyaka itanu yo ikaba ikomeje kwigarurira imitima y’abatuye mu karere ka Rulindo ndetse n’utundi turere tuyikikije.
Abasesengura bavuga ko iyi kipe y’umushoramari Dr Sina Gérard izaba ihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino.
K’urundi ruhande Tsindabatsinde FC na yo ifitwe n’umuvugizi w’ungirije wa Guverenoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda, na yo imaze kwigarurira abatuye Gasiza bitewe n’uko iyi kipe irimo kuzamura abana harimo n’abamaze kugera mu makipe atandukanye akomeye ari gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Gicumbi FC na yo isanzwe ibarizwa mu karere ka Gicumbi ubu iherereye mu mujyi wa Kigali aho izajya yakirira shampiyona ya yo bitewe n’uko ikibuga cyayo kirimo gukorwa kugira ngo ijye ihakirira imikino yayo ya shampiyona.
Gusa bikaba bitakwemezwa ko hari umukino n’umwe yazahakinira muri shampiyona muri uyu mwaka n’ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yagerageje kuvugisha kuri telephone umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ariko ntibikunde gusa amakuru akavuga ko izajya yakirira imikino yayo kuri Tapi Rouge mu mujyi wa Kigali.
Ubwo umunyamakuru wa Igicumbi News yakoraga ubu ubu busesenguzi yavuganye na Team Manager wa Sina Gérard FC Ange Albert Tuyishimire, maze avuga ko Sina Gérard FC intego ya yo muri uyu mwaka atari guseruka ahubwo bo ikibaraje inshinga ari ugushimisha abafana babo.
Ati: “Nawe urabizi dushaka guha abakunzi bacu ibyishimo kandi n’ubwo aribwo tukigera muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Twese amanota turayafite rero twe tuje gushaka kuzamuka kandi turabyizeye kandi dufite ikipe nziza”.
Ni nyuma y’uko kandi mu Cyumweru gishize kuri Sina Day, umushoramari Dr Sina Gérard yavuze ko icyo akeneye ari ukuzamura ikipe mu cyiciro cya mbere.
Uru rugendo rwabo ruraza gutangira kuri uyu wa Gatandatu bakira UR FC nayo bivugwa ko yiteguye bikomeye kuko ubu iri gukorera imyitozo mu mujyi wa Kigali.
Kurikira ubusesenguzi burambuye twakoze kuri YouTube ya Igicumbi News Online TV umenye byinshi bivugwa muri Aya makipe ahagaririye intara y’Amajyaruguru muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
https://m.youtube.com/watch?v=dcB7t7yB58c
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News