Ubuhinde: Urunturuntu mu nsengero z’Abahindu zisambanyirizwamo abagore ku ngufu bakanicwa

Screenshot_20250824-071118

Mu majyepfo y’u Buhinde, mu ntara ya Karnataka, hagaragaye inkuru ikomeje gutera impaka n’impungenge ku rwego rw’igihugu. Umugabo wahoze ari umukozi ushinzwe isuku mu rusengero rwa Dharmasthala Shri Manjunatha Temple yamenyekanishije ko mu gihe cy’imyaka isaga makumyabiri yagiye asabwa n’abamukoresha gushyingura mu ibanga abagore n’abakobwa benshi bicwaga nyuma yo gusambanywa ku ngufu.

Uwo mukozi yabwiye inzego z’ubutabera ko kuva mu myaka ya 1995 kugeza mu 2014 yakoraga ibikorwa byo gucukura imva no gushyinguramo imibiri y’abiciwe muri urwo rusengero, akabikora ku mabwiriza y’abayobozi. Ati: “Hari ubwo bajyaga bampa umurambo w’umukobwa ukiri muto cyangwa umubyeyi, bambwira ko ntawe ugomba kumenya icyabayeho. Nabashyinguraga mu ijoro ntazi umubare wabo kuko ari benshi cyane.”

Ibi byatumye hatangizwa iperereza ryihariye, aho guverinoma ya Karnataka yashyizeho SIT (Special Investigation Team) ishinzwe gusuzuma ukuri kw’ibi birego. Kugeza ubu, mu bice byavuzwemo imva rusange zimwe zasuwe, hakabonekamo ibisigazwa by’umubiri byemeza ko koko hari abashyinguwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, G. Parameshwara, yaburiye ko nibigaragara ko hari abashaka gukoresha amakuru atari yo kugira ngo bahungabanye umutekano cyangwa isura y’igihugu, bazakurikiranwa n’amategeko. Ariko kandi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko iperereza rikorwa mu mucyo, hagakurwa urujijo ku byo uyu mukozi yavuze.

Iyi nkuru ikomeje kuba ikibazo gikomeye muri politiki y’u Buhinde kiyobowe n’ishyaka rya BJP rizwiho guharanira inyungu za gihindu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ibikorwa bihabanye n’indangagaciro byihishe mu nsengero bikagenda bikingirwa ikibaba n’ubutegetsi.

Abaturage benshi bo muri ako gace batangiye kugaragaza impungenge, bavuga ko insengero zakagombye kuba ahantu ho guhabwa amahoro n’umutekano, atari ho gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa n’ubwicanyi. Abagore n’abakobwa barasaba ko umutekano wabo urengerwa, ndetse abakoze ibi byaha bagashyikirizwa ubutabera.

Kugeza ubu, uyu mukozi wagaragaje ayo makuru yarekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje, ariko haracyibazwa niba koko ubuhamya bwe buzafatwa nk’ukuri cyangwa niba buzateshwa agaciro ku mpamvu za politiki.