UBufaransa: Ubuyobozi bw’Umujyi wa Orléans bwanze ko Protais Zigiranyirazo wakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ashyingurwa ku butaka bwabo

54beffd_upload-1-gmfeatg3kr8j-000-par2321355

Umuryango wa Protais Zigiranyirazo wari watangaje ko umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama 2025, ariko uwo muhango ntuzaba uko wari uteganijwe. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Orléans mu Bufaransa bwatangaje ko butemera ko ashingurwa muri uwo mujyi kubera amateka akomeye ye.

Itangazo rya Meya wa Orléans

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Serge Grouard, Meya wa Orléans, yavuze ko icyemezo cyo kumushyingura cyari cyatanzwe mbere y’uko bamenya amakuru arambuye ku mateka ye. Yagize ati:
“Icyemezo cyari cyatanzwe tutaramenya neza amateka y’uwo twari tugiye kwakira. Nyuma yo gusuzuma amakuru, ntitwabasha kwemera ko ahabwa icyubahiro cyo gushyingurwa hano.”

Meya yanagarutse ku byo Zigiranyirazo ashinjwa mu mateka, harimo kuba yaravuzweho uruhare mu rupfu rw’umushakashatsi w’icyamamare ku nguge zo mu misozi miremire, Dian Fossey, wishwe mu Rwanda mu mwaka wa 1985. N’ubwo ibyo bitigeze byemezwa n’inkiko, kuba izina rye ryaragarukaga kenshi muri ayo makuru byagize ingaruka zikomeye mu byemezo bifatwa ku buzima bwe ndetse no mu cyubahiro nyuma y’urupfu rwe.

Zigiranyirazo, uwigeze kuburana i Arusha

Protais Zigiranyirazo, wari uzwi cyane ku izina rya “Monsieur Z”, yavukiye mu Rwanda akaba umwe mu bantu bigeze gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (TPIR). Yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwa TPIR rwamugize umwere mu mwaka wa 2009, ararekurwa, ariko izina rye ryakomeje gucibwa urubanza mu ruhame. Kugeza uyu munsi, Zigiranyirazo akomeza gufatwa nk’umwe mu bantu bagarutsweho cyane mu mateka y’u Rwanda no mu miburanishirize mpuzamahanga.

Urupfu n’urugendo rw’umurambo we

Zigiranyirazo yapfuye ku wa 3 Kanama 2025 muri Niger aho yari asanzwe aba. Nyuma y’iminsi 16, ku wa kabiri tariki 19 Kanama, Umurambo we warimuwe ujyanwa mu Bufaransa aho umuryango we wari wateguye umuhango wo kumushyingura tariki 28 Kanama.

Icyakora icyemezo cya Meya wa Orléans cyabaye nk’igitunguranye, kuko cyatangajwe amasaha make mbere y’umuhango, bigatuma umuryango we ujya mu rujijo ku bijyanye n’ahazabera ishyingurwa. Ubu biracyategerejwe kumenyekana niba umuryango wa Zigiranyirazo uzashaka undi mujyi mu Bufaransa cyangwa se mu kindi gihugu uzakira ishyingurwa rye.