U Rwanda rwashwishwurije Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi busaba ko Ingabire Victoire arekurwa

FB_IMG_1757690179804

Ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yatangaje umwanzuro isaba Leta y’u Rwanda kurekura Ingabire Umuhoza Victoire, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Abo badepite bavuze ko ibirego aregwa bishingiye ku mpamvu za politiki, basaba ko arekurwa nta yandi mananiza.

Nyamara Guverinoma y’u Rwanda yahise ikura inzira ku murima uwo mwanzuro, ibinyujije mu ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe. Yagaragaje ko EU itagomba gufata imyanzuro ishingiye ku myumvire ya gikoloni ngo ishyirizeho ibihugu byigenga.

Ati: “Ndagira ngo nibutse Inteko Ishinga Amategeko ya EU niba barabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuva ubukoloni bw’u Burayi bwarangira. Nta ngano y’imyanzuro yose ya gikoloni ishobora guhindura ukuri guhari. Iyo minsi ya kera yararangiye burundu!”

Ibyaha bikomeye aregwa

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo:

  • Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi,
  • Guteza imvururu no kwigaragambya,
  • Kugirira nabi ubutegetsi buriho,
  • Gukwiza amakuru y’ibihuha no gucura icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda,
  • Gutangaza amakuru atari yo,
  • Gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwasobanuye ko afunguwe by’agateganyo ashobora kubangamira iperereza, gutoroka ubutabera cyangwa se agashyira mu bikorwa imigambi ashinjwa.

Icyo Ingabire avuga ku byaha aregwa

Ingabire yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ari umubyeyi, Umunyarwandakazi n’umunyapolitiki, bityo atakwifuriza igihugu cye inabi.

Yafashwe muri Kamena 2025 n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku busabe bw’Ubushinjacyaha, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

EU ikomeza gusaba, u Rwanda rugashimangira ubusugire

Nubwo EU ivuga ko ikomeje gukurikiranira hafi dosiye ya Ingabire Victoire, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko ubutabera bukorera mu bwisanzure kandi ko nta gihugu cy’amahanga gishobora gutera icyemezo ku miburanishirize y’abanyarwanda.